Icyo cyemezo cyafashwe biturutse ku ndwara y’ibicurane by’ibiguruka yagaragaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, nyamara ikigaragara u Rwanda rwahise rufunga ubucuruzi bw’inkoko n’ibizikomokaho biturukayo, iyo ndwara ntiyarugaragayemo.
Abarozi b’inkoko n’abacuruzi bazo bo mu Karere ka Rubavu ndetse n’abaturanyi babo bo mu mujyi wa Goma barataka igihombo batewe n’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse ubu bucuruzi bwambukiranya umupaka. Bifuza ko iki gihugu cyakwisubiraho.
Dukundane Jean Claude umwe mu borozi b’inkoko ufite n’ubworozi bwari bwinshi bumutunze muri Rubavu, avuga ko uyu mwanzuro watumye bamwe bamena amagi kuko iyo amaze ibyumweru bitatu aba yapfuye ndetse n’inkoko zikaba zikomeje kubahomberaho uko bwije n’uko bukeye.
Yagize ati “Buriya inkoko hari igihe yamaraga ukayigurisha ariko ziri kurya mpaka kandi ari ibihombo gusa, uyu mwanzuro waraduhombeje cyane muri Congo twari dufiteyo isoko rya 90% ry’umusaruro wacu, ariko twarahombye cyane kubera ko iyo amagi amaze ibyumweru bitatu aba yapfuye.”
Munyampirwa Musengimana ukora ubucuruzi bw’inkoko mu mugi wa Gisenyi , wari utunzwe no gukura inkoko mu Rwanda azijyana Goma, ntiyumva ko impamvu y’icyo cyemezo ari indwara kuko itanagaragaye mu Rwanda.
Yagize ati “Kuba Congo yarafunze ubucuruzi bw’ibiguruka ni ukugira ngo babashe gucuza izabo babanje kuzana inkoko z’inyama nyinshi zibura isoko, bazanye inkoko z’umweru nyinshi zikura mu gihe gito zibura abaguzi kuko bakunda izo mu Rwanda bitewe n’uko ziba zimaze igihe, abaguzi bakazikunda kuko bavuga ko nta kibazo zagira ku buzima.”
Mwanaija Agnes ukomoka muri Congo we yagize ati “Twarahombye cyane icyemezo kimaze kurenza ukwezi tudacuruza amagi, kuyambutsa ni intambara. Turayatwara mu mabere, mu mutwe tukambariraho ibitambaro ndetse hari n’ubwo ugura igitebo cy’inyanya hasi ugashyiramo amagi hejuru ugashyiraho inyanya kugira ngo turebe ko twabaho.”
Akomeza avuga ko iyo ufashwe n’ abashinzwe umutekano mu gihugu cyabo ufite amagi cyangwa inkoko babibaka bakajya kubyirira ubwabo, bagahomba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, avuga ko iki kibazo bakivuganyeho n’ubuyobozi bwa Congo bakaba nta gisubizo barabona.
Yagize ati ”Natwe ibihombo turi kubibona ahubwo byatangiye no kutugiraho ingaruka, kuba 90% by’umusaruro abanyarubavu bari babifitiye isoko mu gihugu cy’abaturanyi wahagarikwa ni ikibazo gikomeye, kubera ukuntu gihangayikishije twagerageje kubiganiraho n’abayobozi b’abaturanyi dutegereje umwanzuro ariko mu gihe bitarakemuka babe bashakisha amasoko mu mahoteli n’ahandi.”
Ubucuruzi bw’inkoko n’ibizikomokaho bijya mu mugi wa Goma bwari bufitiye runini abacuruzi bo mu mugi wa Gisenyi, dore ko wasangaga Abanyekongo baza kurangura inkoko n’amagi i Rubavu ku bwinshi, bakambuka ari benshi ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière.



















TANGA IGITEKEREZO