Ibi bihembo Ecobank yabishikirijwe mu muhango wabereye Londres mu Bwongereza, wateguwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, Banker na EMEA Finance byubatse izina mu gukora inkuru z’ubukungu.
Amashami y’iki kigo cy’imari kimaze kubaka izina mu gutanga serivisi z’imari mu bihugu 33 muri Afurika yo mu Rwanda, Cameroon na Gambia yahawe igihembo cy’ibigo by’imari by’umwaka n’ikinyamakuru Banker ku wa 28 Ugushyingo uyu mwaka.
Iki gihembo cyakurikiwe n’icyo amashami ya Ecobank muri Cap-Vert, Gambie, Libéria na Zimbabwe zahawe cy’ibigo by’imari byahize ibindi mu mwaka yahawe n’ikibyamakuru EMEA Finance ku wa 5 Ukuboza uyu mwaka.
Umuyobozi mukuru wa Ecobank Group, Ade Ayeyemi, yavuze ko guhabwa ibyo bihembo bishimishije.
Ati “Iki gihembo kigaragaza ubuhangange izina ryacu rimaze kubaka mu bihugu byinshi byo muri Afurika, ihuriro nyafurika ryacu, udushya n’ibisubizo muri serivisi z’imari.”
Ayeyemi yavuze ko ingamba zihariye Ecobank ifite ari zo zituma iha abayigana serivisi nziza, baba abantu ku giti cyabo, ibigo biciritse n’ibinini, mu bihugu byose ikoreramo.
Akanama nkemurampaka katanze ibi bihembo kavuze ko kanyuzwe n’imicungire inoze Ecobank igaragaza aho ikorera, urugero itanga, ingamba ifite no kwimakaza ikoranabuhanga muri serivisi itanga.
Muri serivisi z’ikoranabuhanga harimo nko korohereza abakiliya gusabira kuri internet zimwe muri serivisi zayo, kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga rya Ecobank Pay, kohererezanya amafanga no kwishyurana hagati y’abantu bari mu bihugu bitandukanye.
Ecobank Group ikorera mu bihugu 33 aho ifiteyo abakozi basaga 15 000 mu gihe abakiliya bayo bafungujemo konti zirenga miliyoni 20.



















TANGA IGITEKEREZO