Imodoka ya Mahindra XUV500 yashyikirijwe ku wa mbere umunyamahirwe Umutesi Aime Francoise wayitsindiye muri gahunda ya Birashyushye na Ecobank.
Ashyikirizwa iyo modoka, Umutesi yishimiye iyi modoka yahawe n’uburyo yakoranye na Ecobank, ndetse anakangurira Abanyarwanda kwitabira serivisi z’iyo banki.
Ati “ Nshimiye ikipe ya Ecobank, abakozi bayo kuko iyo batatwakira neza ntabwo mba ngejeje uyu munsi. Cyane ishami rya City plaza banyakiriye neza kuva mu mwaka wa 2000.”
“ Mbifashijwemo n’Imana kuko hari abakiriya benshi batabashije gutombora ubwo ndashima Imana, nshima n’igihugu kuko nta mutekano uyu munsi ntiwaba ugeze. Mbashishikarije kuyitabira, ibihembo by’ubutaha abakiliya bandi bakazabitombora.”
Umwarimu mu ishami ry’ikoranabuhanga rya Kaminuza y’u Rwanda Mugemangango Norbert, watomboye itike y’indege yo kujya Dubai akagaruka yavuze ko azajyayo yishimye kuko ari amahirwe agize yo kuhagera bwa mbere.
Ati “ Ndi umukiliya wa Ecobank guhera mu 1999, ntacyo nayiburanye, kandi nibyo nabashije kugeraho, niyo yabinshoboje. Barampamagaye ngo natomboye , ntabwo nigeze njya Dubai, ni amahirwe nyine ngize yo kugira ngo naho mpagere, kandi nzajyayo.”
Mabethiene Doreen umuyobozi muri iyi banki ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa yaze ko birashyushye na Ecobank ari igikorwa cyatangiye hagati mu mwaka wa 2014 kigamije gushishikariza abakiriya bayo n’Abanyarwanda muri rusange gukangukira umuco wo kwizigamira, kuko iyo byakozwe banki zibona amafaranga menshi zikayaguriza abayashaka nabo bagatera imbere.
Yafunguwe ku wa mbere tariki ya 30 Kamena 2014 . Iyi gahunda imaze imyaka itatu, yagiye yitwa amazina atandukanye.
Mu mwaka wa 2012 yitwaga Winn Big, mu 2013 yitwa Kaby’Inzozi na Ecobank.
Mu modoka zimaze gutangwa harimo Hyundai Acer yatwawe na Umutesi Beatrice mu mwaka wa 2012, nyuma yaho mu wa 2013, uwitwa Habyarimana Stanislas atsindira Toyota RAV4. Naho mu wa 2014 imodoka yatwawe na Umutesi Aimee Francoise.



















TANGA IGITEKEREZO