00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yatanze miliyoni 2.5 yunganira abagore

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 7 March 2015 saa 05:18
Yasuwe :

Banki ya Ecobank Rwanda , yateye inkunga ibitaro bya Muhima n’ikigo cya polisi cyita ku bakorewe ihohoterwa ku wa gatanu igamije kurengera abagore uku wa Gatanu ku ya 6 Werurwe.

Ecobank yateye inkunga ibi bigo kubera bifasha abagore n’abatishoboye mu Rwanda, igamije no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore.

Umuyobozi mukuru wa Ecobank Rwanda, Marene Mbaye Ndiaye yavuze ko bateguye uyu munsi kubera agaciro baha abagore muri rusange .

Ati “Numuco muri Ecobank , dufasha abari n’abatategarugori bacu bahakora kugira ngo tubereke ko dushyigikiye iterambere ryabo..”

Yakomeje avuga ko batumiye ba rwiyemezamirimo b’abagore batandukanye baturutse hirya no hino ngo babaganirize ku buryo bwo kurenga imipaka bakagera ku rwego rwo kwiteza imbere.

Ikigo cya polisi, Isange One Stop Center gifasha abagore baba bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa cyatewe inkunga ya miliyoni mu gihe ibitaro bya Muhima byahawe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’igice.

Ibiganiro byahawe aba bagore byabibutsaga ko bashoboye kandi bashobora kugera kuri byinshi bahereye uwo munsi.

Dusabe Therese umwe muri ba rwiyemezamirimo wabaganirije, yaberetse amahirwe menshi bafite imbere yabo ababwira ko ntacyagombye kubabera intambamyi kuko n’imirimo yaharirwaga abagabo kera ubu n’abagore bayitinyutse.

Yatanze urugero ko yatinyutse ubucuruzi bw’imodoka bwari bwarahariwe abagabo bitewe n’amateka ariko ko ubu ngo amaze gutera imbere.

Yabasabye kwiha intego , kwiha agaciro, kwitanga no kumva ko byose bishoboka, bakirinda kumva ko niba bakeneye ibintu bazabigurirwa n’abagabo kandi nabo bashoboye.

Mukamugema Melanie, umugore umaze imyaka 20 akora muri Ecobank yashimye uruhare rw’iyi banki kubateza imbere, anabasaba gukorana umurava muri byose.

Yasoje ashima uruhare rw’abagabo mu guteza imbere abagore. Yatanze urugero rw’ umugabo wigeze kuba umukoresha we wamuhaga uruhushya rwo gutaha mbere iyo yabonaga akazi ke yagakoze uko bikwiye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages