Imurikagurisha ry’Abanyamisiri riri kubera kuri Stade Nto i Remera, harimo ibintu by’amoko menshi ku biciro byagabanyijwe cyane ugeraranyije n’ibisanzwe.
Iri murikagurishwa ryatangiye kuwa 29 Ukwakira 2014, abaryitabiriye baremeza ko umuntu yihahira ibintu bikomeye ku giciro cyiza.
Umwe baguzi baganiriye na IGIHE yahamije ko yashatse kugura tapi yo mu nzu, ariko abibuzwa n’uko ihenze cyane, agerageje kuyitumiza muri Sudani bamuca amadolari 300 (ibihumbi bibarirwa mu bihumbi 210), ariko ubu yishimiye kuyigura amafaranga y’u Rwanda make cyane.
Yagize ati“Nashatse kugura Tapi yo mu nzu, ariko nsanga i Kigali ihenze cyane, ntuma n’umuntu wari ugiye i Darfour muri Sudani ambwira ko nzamwoherereza amadolari 300. Ariko naje hano muri Expo y’abanyamisiri, mbajije numva igiciro kiri hasi, turumvikana bayimpera amafaranga y’u Rwanda 75.000.”
Umwe mu bamurika ibikorwa bya bo, wazanye amasafuriya ateka ibiribwa byinshi mu gihe kimwe, ngo intego si ugushaka inyungu byabazanye.
Yagize ati“Ni byo twaje gucuruza, ariko si cyo gikuru. Igikuru ni ukwerekana ibyo dukora, Abanyarwanda n’abandi bo muri aka Karere bakabimenya. Ikindi kandi bwari uburyo bwiza bwo gufasha Abanyarwanda kubona hafi ibikoresho biciriritse batagombye kubitumiza mu mahanga. Ntibisanzwe kumva umuntu avuga ko yatumije mu mahanga isafuriya cyangwa inkweto imwe yo kwambara.”
Iri murikagurisha ryatangiye kuwa 29 Ukwakira rizasozwa kuwa 9 Ugushyingo 2014. Ryitabiriwe n’abacuruzi n’abanyenganda 59 bo mu Misiri, n’abandi babiri bo mu Rwanda. Hari kumurikwa ubwoko busaga 26 bw’ibicuruzwa byiganjemo ibikoresho byo mu rugo nk’intebe, ameza, ibitanda, imitako yo mu nzu, tapi, amasahani, imyambaro, amavuta yo kwisiga n’ayo kurya n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO