Ni ubukangurambaga burimo gufunguza konti nshyashya ku basanzwe batari BK, bagatangira kugira ibyo batsindira harimo n’amafaranga, abasanzwe ari abakiriya basabwa gukomeza kwizigama kuri konti yabo, bakubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubwoko bwa konti bafitemo bakazatsindira ibihembo bitandukanye.
Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi, watangije ubu bukangurambaga yatangaje ko bukubiyemo inyungu nyinshi yaba ku bagiye gufungura konti ku nshuro ya mbere ndetse no ku basanzwe bafitemo konti.
Yagize ati “Ni igikorwa cyo kugaragariza Abanyarwanda akamaro ko gukorana n’amabanki n’akamaro ko kuzigama nk’uko mubibona twacyise ‘Bigereho na BK’ aho abarimo kutugana tubereka ko gukorana na Banki bitera amahirwe menshi. Kandi bazajya bafungura konti zo kuzigama bazajya babona amahirwe yo gutsindira ibihembo bishimishije.”
Yakomje agira ati “Bigereho ni inzozi z’umuntu uwo ariwe wese abantu benshi baba bashaka gutera imbere nko kugura inzu wenda, gutangira ubucuruzi, icyo tubabwira ni uko inzozi zanyu zose, muzaze muganire n’abantu ba Bk tubafashe kuzigeraho.”
Avuga ku basanzwa bafite konti muri Bk, Dr Karusisi yagize ati” Nabo turababwira ngo bakomeze bizigame, abantu bafite konti bakoresha umunsi ku munsi nabo turababwira ngo bafungure konti yo kuzigama ku buryo banki ibungukira. Iyo umuntu akomeza kuzigama banki iramwungukira kandi akabona n’amahirwe yo gutsindira ibi bihembo bitandukanye kandi igihembo nyamukuru ni ikamyo.”
Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri BK, Nshuti Thierry, yagarutse ku bihembo byinshi bizatangwa muri ubu bukangurambaga, avuga ko birimo igihembo nyamukuru cy’ikamyo, miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, moto, televiziyo, imirasire y’izuba n’ibindi.
Akarusho ku muntu ukimara gufungura konti ako kanya muri Expo akabitsaho ibihumbi makumyabiri, ahita ahabwa amahirwe yo kwinjira mu kazu karimo amafaranga maze bakamuha amasegonda icumi, ayo umuyaga uhushye akayafata.
Mu kugaragaraza ko bikora neza umwe mu banyamakuru yashyizwe muri ako kazu, abasha gufata ibihumbi 15 Frw.
Ubukangurambaga ‘bwa Bigereho na BK’ buzasozwa mu Kuboza uyu mwaka ariko buzazenguruka igihugu cyose abaturage bashishikarizwa gufunguza konti ndetse no gukomeza kwizigamira.



















TANGA IGITEKEREZO