Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 9 Ukuboza 2021 rizasozwa ku wa 30 Ukuboza 2021 biteganyijwe ko rizitabirwa n’abashoramari bagera kuri 400.
Umuntu uzagura imodoka iyo ari yo yose na Tromtransfers muri Expo 2021 azagabanyirizwa ibiciro ku kigero cya 10% ku biciro bisanzwe kimwe no ku nzu. Nk’imodoka yaguraga miliyoni 12 Frw iri kugura miliyoni 10 Frw, iyaguraga miliyoni 15 Frw iri kugurishwa miliyoni 13 Frw.
Abakeneye gukodesha imodoka zo kugendamo na bo bagabanyirijwe 25% by’amafaranga asanzwe. Ibi ni na ko bigenda ku bakodesha inzu.
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Tomtransfers, Ngiruwonsanga Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko batekereje kugabanya ibiciro mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyarwanda kubona imodoka ku giciro cyiza.
Ati “Turi mu mpera z’umwaka tugomba no kugira ibyo duha Abanyarwanda. Hari abantu basanzwe bakenera imodoka buri munsi kuba yayifata kuri iryo gabanywa na byo birimo kubafasha kwizigamira.”
Yakomeje agira ati “Icyo twiteze ni ukubonana n’Abanyarwanda batandukanye bazitabira iri murikagurisha batari bazi Tomtransfers, abo tuzaganira na bo tubereke ibyo dukora. Ikindi twiteze ni abakiliya bazagura n’abazakodesha imodoka zacu, inzu zo guturamo, serivisi z’igaraje n’ibindi.”
Kuri ubu Tomtransfers ni sosiyete ya mbere mu bijyanye no gukodesha no kugurisha imodoka n’inzu ari na ho ishingira ihamagarira Abanyarwanda gukomeza kuyigana.
Muri iri murikagurisha rizamara iminsi isaga 20,Tomtransfers yiteguye kugeza ku Banyarwanda serivisi isanzwe itanga. Ifite intego y’uko mu minsi mike izaba ikorera mu gihugu hose.
Kuva Tomtransfers yagera mu Rwanda abarenga 100 bamaze guhabwa akazi mu mishinga itandukanye y’ubucuruzi.







Amafoto: Shumbusho Djasiri




Ibitekerezo 0