Kayitare Augustin yahembwe televiziyo nyuma y’uko ahawe serivisi mbi na banki imwe yo mu Rwanda yashakaga, agahita yinjira muri Fina bank koherereza umuntu amafaranga akoresheje Western Union, ahuza na gahunda yo guhemba umunyamahirwe mu bakoresha iyo serivise.
Mu kumenyekanisha gahunda ya Western Union, yo kwakira cyangwa kohereza amafaranga imaze amezi abiri itangiye gukoreshwa muri Fina bank, hahembwe umunyamahirwe watomboye televiziyo yari igenewe umwe mu banyamahirwe bitabiriye iyi gahunda.
Umunyamahirwe watomboye iyi televiziyo, Kayitare Augustin, yavuze ko guhabwa serivisi mbi byatumye abyungukiramo, ati” Nari i Rubavu ngiye koherereza umuryango wanjye amafaranga ndi muri banki imwe ihakorera banga kumfotorera urupapuro nasabwaga ngo nyohereze, nsohotse nabonye Fina bank hirya nyinjiramo baramfasha rwa rupapuro bararumfotorera ndohereza.”
Kayitare yakomeje avuga ko yahawe serivisi nziza, haniyongeraho guhita agira amahirwe yo gutombola televiziyo.
Muramira Jean Pierre, umuyobozi ukurikira gahunda zikorerwa muri iyi banki hakoreshejwe ikoranabuhanga (electronic channel) yavuze ko Kayitare yatsindiye iyi televiziyo biciye kuri serivisi nziza yahawe na banki muri gahunda nshya iyi banki yatangije cyo kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe “Western Union”.
Iyi serivisi nziza Muramira yavuze ko bazakomeza kuyitanga, ati “Serivisi nziza tuzaguma kuyitanga ku bakiriya bacu kuko aricyo duhamagariwe.”
Yakomeje avuga ko iki gihembo cyatanzwe muri gahunda yo kumenyekanisha neza ubu buryo bwo kohereza no kwakira amafaranga bugezweho, asaba ko abantu bose babwitabira.
Iyi gahunda yo guhemba abakoresha “Western union” bwatangiye muri iyi banki, abayitabira bahabwa ibihembo byoroshye byo kubashishikariza kuyitabira. Televiziyo yatanzwe ikaba ari igihembo gikuru cyari giteganyirijwe umunyamahirwe muri iyi banki.
Gahunda yo gukoresha “Western union” ije ikurikira gahunda ya Money gram yari isanzwe ikoreshwa muri iyi banki mu kohereza no kwakira amafaranga aturutse hanze y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO