Mu rwego rwo kunezeza abakiriya bayo no gushishikariza abanyarwanda umuco wo kuzigama, ECOBANK Rwanda Ltd yatangije gahunda nshya yiswe “Kaby’inzozi na ECOBANK” aho nyir’amahirwe azatombora imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, ari na cyo gihembo gikuru.
Kuva ku wa 18 Kamena 2013, Ebank Rwanda Ltd, yatangije gahunda yiswe “Kaby’inzozi na Ecobank” ifite intego yo gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama, Guteza imbere umuco wo gukorana n’amabanki no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Nk’uko bitangazwa na Eric Rubega, Umuyobozi ibikwa ry’amafaranga mu gihugu muri Ecobank Rwanda Ltd, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko uretse gukangurira abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama no gukorana n’amabanki, ni mu rwego rwo kongera abakiriya ba banki. Agira ati “Ecobank ni banki ya mbere mu Rwanda iri ku rwego mpuzamahanga kandi ikoresha ibipimo byemewe ku Isi hose.”
Demarcus Ross, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kumenyekanisha no gucuruza ibikorwa muri Ecobank Rwanda Ltd, atangaza ko intego ya Ecobank nka Banki nyafurika igamije kubaka urwego mpuzamahanga mu gukorana n’amabanki, by’umwihariko nka Banki mpuzamugabane igamije guteza imbere umugabane wa Afurika, iteza imbere abaturage n’ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.
Uburyo bushya bwatangijwe ku bakiriya ba Ecobank Rwanda Ltd n’abandi bayigana, kugira ngo winjire muri tombola harimo ko ubikije amafaranga agera ku 50,000 kuri konti yo kubikuza cyangwa yo kuzigama aba yinjiye muri tombola. Bisaba kandi ko umuntu agumana nibura amafaranga 100,000 kuri Konti mu gihe cy’amezi abiri. Ugomba kandi kubitsa amafaranga 50,000 yiyongera ku yo usanganywe kuri Konti kugira ngo wongere amahirwe yo gutsindira ibihembo.
Ibihembo bizatangwa harimo telefoni zigendanwa, televiziyo n’ibindi byinshi. Igihembo gikuru muri byo ni imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Tombola izajya ikorwa buri nyuma y’amezi abiri.
Amafoto/Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO