Iki kibazo kimaze igihe kinini dore ko cyatangiye mu mwaka wa 2013, bamwe muri bo batakamba kwishyurwa, ariko amaso yaheze mu kirere.

Mu nama iherutse guhuza Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ubuyobozi bw’akarere n’aborozi , aborozi bagaragaje ko bamaze kurambirwa no kuba imyaka ikomeje kuba myinshi, nyamara ikibazo cyabo ntigishakirwe umuti.

Umwe mu borozi wambuwe witwa Uzabakiriho Gervais ukorera uyu mwuga mu murenge wa Shangasha, mu kagari ka Shangasha, yavuze ko yahawe inka imwe muri Gahunda ya Girinka ikamuteza imbere cyane, kugeza ubwo n’Umuyobozi w’igihugu yamusuye nk’umuturage witeje imbere bikomotse kuri gahunda ya Girinka.

Nubwo yiteje imbere, Uzabakiriho avuga ko yambuwe miliyoni 45 Frw akomoka ku mata yagemuye ariko ntiyishyurwe.

Ati “Mbere ubworozi bwari bwanteje imbere biturutse ku nka imwe nahawe muri gahunda ya Girinka ariko turi kwamburwa amafaranga y’Amata tugemura ku makoperative. Muri Gicumbi wagira ngo kwambura aborozi byabaye nk’Umuco.”

Yakomeje agira ati “Byatumye mfata ideni muri Banki ngo nishyure abaturage nari ndimo amadeni, maze kwishyura Abaturage, banki nayo igeraho inshyira muri ba bihemu. Byatumye ngurisha Akabanza nari mfite muri Kigali.”

Gahutu uhagarariye ihuriro ry’Aborozi b’inka zitanga umukamo mu karere ka Gicumbi, yasabye ubuvugizi kugira ngo bishyurwe kuko kutishyurwa bica intege aborozi.

Ati “Mudufashe guca akajagari kari mu bucuruzi bw’amata kuko hari abamburwa, hari amata bagemura bakababwira ngo yapfuye, kandi yajyanywe afite ubuziranenge, dukeneye ubufasha bw’inzego zitandukanye”.

Imibare igaragaza aborozi 4,146 bo muri Gicumbi bafitiwe amadeni y’amata bagemuye, bakaba bafitiwe ideni rya 698,858,765 Frw.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye ko abacuruzi byamaze kugaragara ko bambura abaturage, bakwiriye kuvanwa ku rutonde, bagahagarikwa.

Ati “Abacuruzi b’Amata bambura Abaturage bakurwe ku rutonde rw’Abakora uwo mwuga mu bacuruzi, kandi dutange igihe gikwiriye abacuruzi mushakishe amafaranga mwishyure Aborozi, Urutonde rw’abambura bagahungira mu tundi turere muzaruduhe ,natwe dukore ubuvugizi, turebe uko bikurikinwa”.

Muri iyi nama hanaganiwe uburyo aya mata agomba kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’Abaturage, by’umwihariko agafasha mu kurwanya igwingira.

Bamwe mu borozi basabye gufashwa kwishyura amadeni baberewemo
Bamwe mu borozi basabye gufashwa kwishyura amadeni baberewemo