00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gikondo: Bitarenze uku kwezi inganda zirimurwa, zimwe ntizizakorwaho

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 1 August 2013 saa 04:59
Yasuwe :

Ubuyobozi bushinzwe agace kagenewe gushyirwamo inganda mu mujyi wa Kigali (Special economic zone), buratangaza ko inganda ziri mu gice cy’inganda cya Gikondo, zigomba kwimurwa bitarenze ukwezi kwa Kanama 2013, ariko itegeko ritareba izitari mu gishanga.
Ubwo abanyamakuru berekwaga aho aka gace k’inganda kageze kubakwa gahereye mu karere ka Gasabo, hagaragajwe ko mu bice bibiri bikagize, igice cya mbere cyamaze gufatwa n’abafite inganda ku buryo ahangana na 100% hamaze gufatwa, igice cya (…)

Ubuyobozi bushinzwe agace kagenewe gushyirwamo inganda mu mujyi wa Kigali (Special economic zone), buratangaza ko inganda ziri mu gice cy’inganda cya Gikondo, zigomba kwimurwa bitarenze ukwezi kwa Kanama 2013, ariko itegeko ritareba izitari mu gishanga.

Ubwo abanyamakuru berekwaga aho aka gace k’inganda kageze kubakwa gahereye mu karere ka Gasabo, hagaragajwe ko mu bice bibiri bikagize, igice cya mbere cyamaze gufatwa n’abafite inganda ku buryo ahangana na 100% hamaze gufatwa, igice cya kabiri hafashwe 50%.

Sendahangarwa John Bosco ushinzwe uduce twagenewe ibikorwa by’inganda mu Rwanda, avuga ko igice cya mbere cyo kubakamo inganda kugeza ubu abanyenganda 54 bamaze gufatamo ibibanza. Aba banyenganda barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Uyu muyobozi avuga ko inshingano zo gushyiraho aka gace k’inganda, bitari ukugira ngo inganda zose ziteranire hamwe, ahubwo byari ukugira ngo abafite inganda haba mu Rwanda cyangwa abaturutse hanze, bashyirwe hamwe, banahabwe ibyo bakaneye by’ibanze ngo bakore. Ibi bikaba bigomba gufasha u Rwanda ngo ibijyanwa hanze byiyongere, ibizanwa mu Rwanda bigabanyuke kuko inganda zibikora zizaba zaje mu gihugu.

Avuga ku nganda ziri mu bishanga, Sendahangarwa yagize ati “Inganda ziri mu bishanga nka Gikondo, zizimuka bitarenze uku kwezi kwa Kanama, kuko zangiza ibidukikije ariko izitari mu bishanga, ntizitegekwa kuza hano, uretse ko iyo bo ubwabo babonye ibikorwaremezo bihari, na bo batanguranwa baza kuhashaka ibibanza.”

Kwitonda Aimable ushinzwe kubakisha muri aka gace, yatangarije IGIHE ko aka gace kahaye mu bahakora, abanyarwanda barenga 75%.

Nyuma yo kubona ko mu kazi hari ibikorwa bihakorerwa ku buryo byateza impanuka kubahakora, Kwitonda yatangaje ko abakozi bose bakora muri aka gace k’inganda, habanza gusabwa abakoresha babo ko baba babafitiye ubwishingizi ku buryo ugize ikibazo agomba kwitabwaho.

Aka gace k’inganda kazwi nka Special economic zone, kagizwe na hegitari 276. Igice cya mbere kigizwe na hegitari 98 aho metero kare imwe yaguraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, na ho icyiciro cya kabiri kikaba kigizwe na hegitari 178 ibiciro bikaba bitarashyirwaho, ariko ibikorwaremezo birimo bigeze kuri 30%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages