00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

GOtv yazaniye abafatabuguzi bayo Shene nshya ya Bukedde

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 October 2014 saa 11:18
Yasuwe :

GOtv-Rwanda izaniye abafatabuguzi bayo imyidagaduro yihariye, ibafasha kuruhura ubwonko, bakongera ubumenyi ari nako bisekera.Ni nyuma yo kuzanira abafatabuguzi bayo shene nshya ya Bukedde TV.
Bukedde ni imwe muri shene zikajije umurego muri Uganda. Iyi shene yerekana ibiganiro by’imidagaduro bitandukanye bikubiyemo; Filime, gahunda zitandukanye za Uganda, Soaps, Imikino n’amakuru.
Avugana n’itangazamakuru, Bwana RUGIRA Patrick ukuriye ubucuruzi muri GOtv yagize ati “Kuzana Shene ya (…)

GOtv-Rwanda izaniye abafatabuguzi bayo imyidagaduro yihariye, ibafasha kuruhura ubwonko, bakongera ubumenyi ari nako bisekera.Ni nyuma yo kuzanira abafatabuguzi bayo shene nshya ya Bukedde TV.

Bukedde ni imwe muri shene zikajije umurego muri Uganda. Iyi shene yerekana ibiganiro by’imidagaduro bitandukanye bikubiyemo; Filime, gahunda zitandukanye za Uganda, Soaps, Imikino n’amakuru.

Avugana n’itangazamakuru, Bwana RUGIRA Patrick ukuriye ubucuruzi muri GOtv yagize ati “Kuzana Shene ya Bukedde ni kimwe mubyo twiyemeje kuzanira abakiriya bacu shene zibanyura kandi bakunda”

GOtv ni sosiyete isakaza amashusho mu buryo bwishyurwa kandi igakoresha ikoranabuhanga rigezweho ryo mu bwoko bwa DVB-T2 ritanga amashusho acyeye ndetse n’irangururamajwi. Mu kwiyemeza kudagadura abakiriya bayo, GOtv iha abafatabuguzi bayo amashene mpuzamahanga ntagereranwa yerekana amakuru, ibiganiro by’abana, dokumanteri,amaseri, imikino na filime. Amashene arihariye bityo GOtv ikaba ari ihuriro rya Televiziyo nyafurika kubw’afurika.

Buri wese ashobora kugura dekoderi ku RWF29,000 + ukwezi 1 ukayigura kuri Nakumatt(UTC na KCT), Simba Supermarket, Sawa Citi na NAVIRE(Marine) Supermarket muri Kimironko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages