Ikibazo cy’abamamyi cyaganiriweho kuwa gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2016 hagati ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, abahagarariye amakoperative y’abahinzi b’ibigori n’ibigo bigura umusaruro w’ibigori, ubwo bareberaga hamwe uburyo umusaruro wabyo w’igihembwe cy’ihinga 2016 A wabonerwa isoko.
Ubusanzwe ukeneye kugura ibigori asabawa guca muri koperative y’abahinzi akabikura ku makusanyirizo yabyo, ariko ngo abo bamamyi ntibabikora ahubwo basanga abaturage mu midugudu bakabigura ku ngemeri, rimwe na rimwe bitumye neza bakabivanga n’ibyumye,hakaba n’abajya mu mirima kubyokerezamo nk’uko uhagarariye ihuriro ry’abahinzi n’aborozi mu rugaga rw’abikorera, Murebwayire Christine, abisobanura.
Ni ikibazo ibigo byemerewe kugura ibigori ndetse n’abahagariye abahinzi bavuze ko kibangamiye imikorere yabo, kuko ngo gitera impungenge z’uko hagurishwa ibigori bitujuje ubuziranenge, umusaruro uba witezwe ntuboneke, hakabaho n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ibiciro.
Umuyobozi w’ikigo, RGGC, gishinzwe kugura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, Bahati Wenceslas, ati ″Iki kibazo twahuye nacyo, turarambiwe, kubona abamamyi bakomeza gukora, hari n’aho twafashe ingemeri zabo, bituma umusaruro uguzwe muri ubu buryo uhunikwa nabi kandi dufite muke. Turasaba Minaloc n’abakuriye amakoperative n’urugaga rw’abahinzi b’ibigori kudufasha, kuko uko umusaruro ukomeza kugenda wangirika ni na ko tubura wa wundi twagakwiye kuba duhunika neza.”
Umuyobozi w’urugaga rw’abahinzi b’ibigori mu Rwanda, Evaritse Tugirinshuti, yavuze ko ikibazo cy’abamamyi gitizwa umurindi n’amakusanyirizo adahagije, uretse ko hari n’ahari ariko ategereye abahinzi, agasaba ko hakongerwa aciriritse muri za koperative.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yavuze ko amakoperative yagombye gufatanya n’inzego zinyuranye hakaboneka amakusanyirizo y’umusaruro yegereye abaturage mbere yo kugezwa mu mahunikiro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira yavuze ko indi nzira yo kurwanya abamamyi ari uko amakoperative n’ibigo bigura umusaruro byakwegera abahinzi mu gihe cy’ihinga bakumvikana uburyo bakorana; abahinzi na bo bakaba basabwe kubima umusaruro mu gihe wabonetse.
Minicom yemeje ko igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori kitagomba kujya munsi y’amafaranga 160. Ariko ngo hari aho usanga abamamyi bishyura munsi yayo bakaniba ibilo.
Minagri yagaragaje ko umusaruro w’ibigori witezwe muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2016 A ungana na toni 908,723.
Ugereranyije n’umwaka ushize, ngo umusaruro ntiwahungabanye nubwo habayeho ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere cyagize ingaruka ku duce tumwe na tumwe tw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO