Andre Gashugi, Umuyobozi wa RNIT Ltd, yasobanuye ko iki kigo kije gufasha abantu batabashaga kujya ku isoko ry’imari n’imigabane kubera ubushobozi buke bakazabasha kurigeraho mu mafaranga ayo ari yo yose babashije kubona.
Yakomeje asobanura ko umuntu ufite amafaranga y’u Rwanda 2000 cyangwa 5000 azabasha kuyatanga agahurizwa hamwe muri RNIT Ltd, iki kigo na cyo kigure imigabane ku isoko cyangwa ashorwe mu mushinga wunguka, ariko waganiriweho mbere.
Gashumba yagize ati “Umuturage azajya azana amafaranga hanyuma habeho inyandiko z’icyo amafaranga agiye gukora n’ugiye kuyabika kuko azajya abikwa n’uwizewe n’amategeko nk’amabanki n’ibindi bigo byizewe.’’
Ikigo RNIT Ltd cyashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse, kugira umuco wo kwizigama igihe kirekire no gushora mu isoko ry’imari n’imigabane.
Icyo kigo kizatangira gukora muri Kanama 2015 hakazaba ari mu gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015/2016.
Umuhindekazi witwa Anagha Hunnurkar yemeje ko mu Rwanda byoroshye kugera kure mu iterambere bitewe n’imbaraga zashyizwe mu kurwanya ruswa n’izindi nzego nk’iz’umutekano, aho yavuze ko uruhare rusigaye ari urw’Abanyarwanda kwizigama macye bafite bategura ejo hazaza.
Kugeza ubu uburyo nk’ubu mu karere u Rwanda ruherereyemo buri muri Tanzania aho bwatangiye mu 2005.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangiye mu 1920 mu Buhinde butangira mu 1964, aho hose bwageze bakaba batanze ubuhamya butandukanye bw’ibyo bwabagejejeho.



















TANGA IGITEKEREZO