00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangiye uburyo bwo kwikopesha mu maguriro akomeye mu gihe utarahembwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 12 September 2014 saa 09:08
Yasuwe :

Mu Rwanda hatangiye uburyo bwo kwipokesha ahantu hatandukanye mu gihe ugiteregeje umushahara, igikorwa cyizavanaho icyizere gike cyabagaho k’ukopa n’ubukora.
Ubu buryo bufasha ukeneye ikintu runaka kukibona mu gihe atarahembwa bwatangijwe na sosiyete Umuhuza Consult and Innovation Center (URC&IC Ltd).
Uwitonze Francois Xavier, umuyobozi nshingwabikorwa wayo yavuze ko baje gukemura ibibazo byinshi birimo kubura ikintu kandi wari ugikeneye.
Yagize ati “Tumaze kubona ko hari benshi (…)

Mu Rwanda hatangiye uburyo bwo kwipokesha ahantu hatandukanye mu gihe ugiteregeje umushahara, igikorwa cyizavanaho icyizere gike cyabagaho k’ukopa n’ubukora.

Ubu buryo bufasha ukeneye ikintu runaka kukibona mu gihe atarahembwa bwatangijwe na sosiyete Umuhuza Consult and Innovation Center (URC&IC Ltd).

Uwitonze Francois Xavier, umuyobozi nshingwabikorwa wayo yavuze ko baje gukemura ibibazo byinshi birimo kubura ikintu kandi wari ugikeneye.

Yagize ati “Tumaze kubona ko hari benshi bahura n’ibibazo kubera kutagira cash, nibwo twtangije ubu buryo ngo be kubura ibyo bakeneye. Ikibazo cy’ingenzi ni icyo kubura serivisi yo kwikopesha ku buryo bworoshye, ukopye na we akishyurwa nta mpaka, abantu batongeye kubonana.”

Uwitonze asobanura uburyo buzakoreshwa

Bijyanye kandi na gahunda ya leta yo gushishikariza abantu kutagendana amafaranga, Uwitonze yavuze ko barimo kuyishyira mu bikorwa bunganira Abanyarwanda.

Ubu buryo ngo buzunganira abakozi badahemberwa igihe, abakenera serivisi vuba, ariko bakabura uko babigenza n’ibindi

Yakomeje avuga ko mu gihe umwana arwaye ujya muri farumasi bafitanye amasezerano ugafata imiti, yaba anagiye ku ishuri agakopwa urugendo aho ababyeyi bazishyura nyuma.

Uwikopesha ngo azajya ahantu runaka afate ibyo ashaka nyuma amafaranga ye akavanwa kuri konti ye akishyurwa uwamukopye.

Uwikopesha agomba kuba ahemberwa muri banki kandi afite amasezerano yagiranye na URC&IC Ltd yuzuza inyandiko yabigenewe.

Ubu buryo kandi ngo buzatanga akazi kenshi kuko hari abantu 40 batangiye gukorana mu mujyi wa Kigali nyamara bateganya gukorana n’abasaga 280 mu gihe gito.

Kuri ubu ngo iyi sosiyete irimo kumvikana n’amabanki, amasosiyete , amaduka n’utubari bazakorana.

Mu bindi kandi ngo nuko bazakorana n’abanyeshuri bo muri cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare bakabafsha kujya bikopesha ibiryo muri resitora bakishyura inguzanyo yaje.

Ku bashobora kuba bahita bajya kubikuza amafaranga yabo bakoresheje ikarita ya ATM uwishyurwa akayabura, Uwitonze yavuze ko uwabikora wese yabikora inshuro imwe ariko atabikora kabiri kuko baba bamuvumbuye mu gihe kandi ukoresha ubu buryo hari amasezerano agirana nabo ku buryo ngo bamurega mu nkiko.

Serivisi zizatangwa zirimo kwishyura amafaranga y’ishuri, guhaha, kwitunganyisha imisatsi, kugura lisansi, gukopwa amafaranga y’urugendo gukodesha inzu, kugura umuriro no kurara mu macumbi mu mahoteli.

Umukino usobanura uburyo buzakoreshwa
Abakozi bahawe akazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages