Ni umurikagurishwa ryateguwe na Byiringiro Emmanuel uzwi nka Dj Gomez binyuze mu kigo gisanzwe gitegura ibikorwa by’imyidagaduro, ibirori n’ibitaramo cya Wane Event Management.

Biteganyijwe ko rizabera i Masaka ahasanzwe harererwa abana mu biruhuko hazwi nka Spiderman Game Center iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka.

Iki gikorwa giteganyijwe ko kizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023 kugeza tariki ya 3 Nzeri 2023 aho bazajya bafungura imiryango saa tatu za mu gitondo basoze saa moya z’umugoroba

Byiringiro Emmanuel yagaragaje ko ibigo by’ubucuruzi, inganda cyangwa abacuruzi ibintu bikenerwa n’abana bato byaba ibiribwa, inkweto, imyenda, ibikoresho by’isuku n’ibindi bitandukanye byatangiye kwiyandikisha.

Yavuze ko bahisemo gutegura iki gikorwa mu rwego rwo gufasha ibigo bikora ibyo bicuruzwa guhura n’abakiliya babo ndetse n’ababyeyi bakagira amakuru y’ingenzi ku isoko.

Ati “Twiteze ko hazaboneka abana benshi kandi bihindure na sosiyete n’ubuzima bw’abacuruzi kuko hazaba harimo isoko no kwamamaza ibikorwa byabo, nubwo ari ubwa mbere igiye kuba ariko twifuza ko yazajya iba ngarukamwaka.”

Iki gikorwa giteguwe nyuma y’uko mu Rwanda hari ibindi bikorwa bikunze gutegurwa ndetse birimo n’imurikagurisha mpuzamahanga ariko ugasanga ibikoresho by’abana ntibahabwa umwanya uhagije wo kugaragazwa.

Ati “Ibikoresho n’ibicuruzwa bigenerwa abana biri kuburizwamo cyane kuko usanga nk’inganda zibikora iyo zifite ibyo zishaka kugaragaza bishya usanga bifashisha imbuga nkoranyambaga ugasanga ntaho bahurije abana cyangwa ababyeyi. Twahisemo gufata abana n’ababyeyi tukabahuza n’ibyo bigo bikora ibicuruzwa bibagenerwa.”

Kwinjira ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mwana amuhesha uburenganzira bwo gukoresha buri bikoresho byose by’imyidagaduro by’abana byateguwe, ni mu gihe ababyeyi bo batishyuzwa.

Ababyeyi b’abana bazajya babajyana muri iryo murikagurisha hanyuma barebe niba hari ibyo bagurirwa bijyanye n’amahitamo y’abana cyangwa ababyeyi bagire amakuru ahagije ku bikorerwa abana.

Hateguwe n’abantu bazobereye mu kwita ku bana ku buryo umubyeyi ashobora kujyana umwana we akaba yahirirwa kandi akitabwaho nkuko bikwiye.

Kwiyandikisha muri iri murikagurisha byaratangiye ku bigo, inganda n’abacuruzi bakora ibikorwa by’abana aho hari ibigo birenga 10 bimaze kwiyandikisha n’abacuruzi 10.

Umucuruzi cyangwa ikigo gishaka kwitabira iryo murikagurisha byifuza kwiyandikisha bishobora kwifashisha nimero 0780080549.