Ese waba ujya wibaza icyo abanyarwanda bakunda kurya cyangwa badakunda? Hellofood, isoko ry’ibiryo kuri internet rirakugezaho amwe mu mafunguro akunzwe kurusha ayandi mu Rwanda ikanashishikariza abandi banyarwanda kuyakunda.
Ayo mafungu ni aya:
1)Chicken Tikka Masala
Ninde wari uzi mu by’ukuri ko indyo ikunze gutumizwa cyane ari iri funguro ry’abahinde? Mu by’ukuri ikigaragara duha agaciro ibiryo by’amahanga, ariko kandi bifite ishingiro. Iyi ndyo mu ndimi z’amahanga bita Chicken Tikka Masala igezweho ku isi ikaba izwi cyane mu Buhinde.
2) Rice with Beef
Iri funguro rigizwe n’Umuceri uvanze n’inyama z’inka, rikaba ari ifunguro riryoshye kubi. Ni irya kabiri rikunzwe n’abanyarwanda rikaba ryuzuyemo intungamubiri n’izindi vitamine zifitiye ubuzima akamaro.
3) Chicken Legs
Itako ry’Inkoko cyangwa akaguru k’inkoko ukongeraho Ifiriti y’ibirayi. Ni ifunguro riza ku mwanya wa Gatatu mu yakunzwe n’abanyarwanda. Itako ry’inkoko riraryoha, ryoroshye kurirya kandi rihora ari amahitamo meza.
4) Beef Burger
Iri funguro rigezweho mu banyarwanda, Umugati urimo inyama, Rifite ubwoko butandukanye ariko by’umwihariko ni ifunguro rigize ayo bita mu Cyongereza “Fast food”. Uritumizanya n’icyo ushaka kugira ngo rikuryohere uko wifuza. Ryoherwa!
5) Crispy Chicken Burger
Niba udakunda inyama z’inka aya ni yo mahitamo yawe. Umugati urimo inyama z’inkoko, ni ifunguro rijya gusa n’irya kane. Kuba ririmo inkoko birishyira ku mwanya wa Gatanu mu mafunguro akunzwe mu Rwanda.
6) Burrito
Iri funguro riza ku mwanya wa Gatandatu mu mafungu agezweho mu Rwanda rikaba rifite inkomoko mu bice bya Amerika y’Rpfo mu bihugu nka Mexique, rigizwe n’inyama y’inka cyangwa inkoko, ibishyimbo, umuceri, imboga n’ibindi byinshi.
Kuba aya mafunguro ari yo akunzwe kurusha andi mu Rwanda, bigaragazwa n’imibare y’abahaha ibyo kurya banyuze ku rubuga rwa Hellofood.
Bimwe mubyerekeye hellofood:
Hellofood ni ryo soko ry’ibiryo kuri internet riruta ayandi ku Isi, rikaba rifite amazina atandukanye mu bihugu hirya no hino. Nko mu Burusiya ryitwa Delivery Club, ahandi rikitwa Foodpanda.
Mu Rwanda Hellofood ikorana na resitora (Restaurants) zigera kuri 60. Hellofood ikorera muri Brazil, Mexico, Argentina, Chile, Colombia, Peru, Saudi Arabia, Jordan, Lebanon, Qatar, Nigeria, Morocco, Kenya, Ghana, Senegal, Ivory Coast, Rwanda, Tanzania, Uganda na Algeria.



















TANGA IGITEKEREZO