Muri ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Kane w’iki cyumweru, icyo kigo kivuga ko mu 2017 umubare w’abaherwe batuye muri Hong Kong wiyongereho hafi kimwe cya gatatu, ukagera ku bihumbi 10.
Wealth-X ivuga ko umuherwe ari umuntu wese ufite umutungo ungana na miliyoni 30 z’amadolari kuzamura.
Nk’uko CNN yabitangaje, uku kuzamuka kw’abaherwe muri Hong Kong kwaturutse ku isoko ry’imari n’imigabane ryaho rihagaze neza n’ubukungu bw’u Bushinwa bukomeje kunogera abashoramari.
Mu baherwe ba Hong Kong bazwi cyane harimo; Li Ka-shing ufite ikigo Cheung Kong gishora mu bijyanye n’ibyambu, itumanaho, n’ingufu hirya no hino ku Isi. Umutungo we ubarirwa hejuru ya miliyari 32 z’amadolari.
Nta wundi mujyi wo mu Bushinwa uza mu 10 ya mbere mu kugira abaherwe benshi, impamvu ngo ikaba aruko bagiye batuye mu bice bitandukanye.
Abandi bakire bo mu Bushinwa barimo Jack Ma washinze Alibaba na Pony Ma washinze Tencent.
Urebye ku rwego rw’ibihugu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kuza imbere mu gukundwa n’abaherwe, aho zihariye hafi kimwe cya gatatu cy’abaherwe ku Isi.
Asia ariko igenda isatira kuko mu mwaka ushize umubare w’abaherwe bayituye wiyongereye ku kigero cya 20%.
Mu myaka ine ishize, imibare igaragaza ko abatuye muri Hong Kong batunze miliyoni imwe y’amadolari bashobora gukoresha mu ishoramari, biyongereye cyane kurusha ahandi aho ariho hose ku Isi, nk’uko bigaragazwa n’inyigo y’ikigo Capgemini.
Muri rusange umwaka ushize umubare w’abaherwe ku Isi wazamutse ku kigero cya 13% aho bageze ku bihumbi 250. Umutungo wabo wonyine uwuteranyije ungana na miliyari ibihumbi 31.5 z’amadolari.
Indi mijyi ifite abaherwe benshi ni New York ikurikirwa na Tokyo (u Buyapani), Los Angeles (Amerika), Paris (u Bufaransa), Londres (u Bwongereza), Chicago, San Francisco na Washington DC muri Amerika na Osaka (u Buyapani).



















TANGA IGITEKEREZO