Babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena 2017, muri gahunda iyo banki irimo yo kwegera abakiliya bayo bo mu turere twose ikoreramo ngo bamenyane basabane, bungurane n’ibitekerezo uko barushaho gukorana neza.
Abo mu Karere ka Huye bunguranye ibitekerezo, muri rusange bagaragaza ko bishimira uburyo bakorana n’iyo banki, ariko bayisaba kwita kuri zimwe muri serivisi ibaha, nko kugabanya igipimo cy’inyungu ku nguzanyo, kugana mu byaro, kugabanya imirongo n’ibindi.
Inyungu ku nguzanyo y’igihe kirekire muri iyi banki iri hagati ya 16-18% kimwe no ku zihabwa abagore. Iy’inguzanyo ku mushahara iri hagati ya 16-19%, mu gihe ku nguzanyo y’ubucuruzi iri hagati ya 19-20%.
Emmanuel Nshimiyimana ati “Baduha serivisi nziza ariko twifuza ko bakorana na Banki Nkuru y’Igihugu, ku buryo bibaye byiza bagabanya igipimo cy’inyungu badusaba ku nguzanyo, birumvikana ntibakorere mu gihombo ariko bafasha abaturage aribo bakiriya babo”.
Anatha Murekatete na we yagize ati “Ikintu mbona bashyiramo imbaraga, nko mu gihe abanyeshuri baba bafata buruse, usanga hari abantu benshi cyane ku buryo bisaba gutonda imirongo miremire bikatubangamira. Bagombye gushyiraho ahandi hantu hihariye ho kwakirira abanyeshuri, kugira ngo na serivisi zihute muri icyo gihe.”
Ikindi ni uko badushyiriraho uburyo umuntu uzanye amafaranga menshi atajya ku murongo”.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko igikorwa cyo kwegera abakiriya, gusabana na bo no kumenyana biyemeje kujya bagikora kenshi kugira ngo bumve ibitekerezo byabo bibafashe kunoza ibyo bakora.
Yagize ati “Turifuza kugira imikoranire ya hafi n’abakiriya bacu kugira ngo batubonemo ibisubizo natwe tubibabonemo, dufatanye inzira nziza y’iterambere. Ni gahunda dutangiye vuba aha, tumaze no kugera hafi mu mashami yose dufite mu gihugu, ariko icyo dushaka nyirizina ni uko abakiriya dukorana na bo batumenye natwe tukabamenya. Ni igikorwa tuzajya dukora buri mwaka cyangwa kabiri mu mwaka”.
Namara yavuze kandi ko ibitekerezo byatanzwe n’abakiliya babo mu Karere ka Huye ndetse n’ibindi bakuye mu tundi turere aho bafite amashami, bazabihuriza hamwe bakareba uko byakubahirizwa.
Equity Bank Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012, ifite icyicaro gikuru i Kigali, ikaba imaze kugira amashami agera kuri 13 mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Iyi banki ikomoka muri Kenya, ikorera no mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu mu Rwanda ihafite abakiliya bahoraho bagera ku bihumbi 600, ubuyobozi bwayo bukaba buvuga ko bufite gahunda yo kubongera ndetse no gushyiraho andi mashami hirya no hino mu turere, bibanda no mu byaro.



















TANGA IGITEKEREZO