Hagamijwe kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’ibigo by’imari biciriritse, Banki y’ubucuruzi KCB Ishami rya Huye yahuguye abacungamutungo b’Imirenge Sacco igize uturere tune two mu ntara y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bwa Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) ishami rya Huye, butangaza iyi gahunda yo guhugura abacungamutungo bo mu bigo by’imari iciriritse, Umurenge Sacco, bo mu turere twa Nyanza, Gisagara Nyaruguru na Huye, batekereje iyi gahunda kugira ngo barusheho kwagura imikoranire myiza n’ababagana cyane cyane ibigo by’imari biciriritse.
Bagamije kandi guha ubumenyi abacungamtungo b’ibigo by’imari iciriritse mu gutegura igenamigambi, kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza ku baje babagana.
Ntwari Innocent umuyobozi wa KCB ishami rya Huye, aragira ati «Twizeye ko inyigisho tubahaye ziyongereye ku byo bari basanzwe bazi, bakaba bagiye gutegura neza igenamigambi ry’umwaka utaha.»
Bamwe mu bacungamutungo bahuguwe bavuga ko n’ubwo bari basanzwe bakora igenamigambi, hari ibyo batari bazi, nk’aho bajyaga bakora igenamigambi rituzuye ; bakaba bagiye kurushaho kunoza ibyo bakora cyane ko bagenda babona ibikoresho bijyanye n’iterambere bifashisha mu kazi kabo.
Mu rwego rwo gukomeza ubufatanye n’imikoranire, Sacco yakoranye neza na KCB ikaba yahawe ibihembo birimo mudasobwa (Laptop) umunani n’utumashini 4 tubara amafaranga tukanagenzura niba yujuje ubuziranenge. KCB ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2008.



















TANGA IGITEKEREZO