Bamwe mu baturage twasanze mu masoko atandukanye yo mu Ntara y’Iburasirazuba, bemeza ko ubu igiciro cy’igitoki cyazamutse ku buryo budasanzwe ugereranyije nuko bakiguraga mu mezi ashize.
Uwamahoro Annonciata ucuruza mu isoko rya Nyakarambi, mu Karere ka Kirehe, avuga ko ubusanzwe ibitoki byaguraga amafaranga make ugereranije n’ibindi bihingwa kubera ko byera cyane muri aka gace ariko ngo ubu biragoye.
Ati” Muri iyi minsi ntabwo ari buri wese ushobora kugera mu rugo rwe ngo usange yatetse ibitoki kubera guhenda, mbese ubu kiragurwa n’abantu bafite amafaranga gusa kandi mbere wasangaga buri wese aza akagura igitoki bitewe n’amafaranga afite kandi akakibona.“
Sindayigaya Shabani, ni umuturage utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza. Avuga ko uretse no kuba ibitoki bihenze, n’ibigemurwa ku isoko biba atari byiza.
Ati "Ibitoki biri mu isoko ntabwo ari byiza kuko usanga ari bya bindi umuyaga uba waragushije bitarakomera, ariko turabigura nyine kubera kubikunda kuko nta handi twabikura.“
Ese ni iki cyateye izamuka ry’igiciro cy’ibitoki?
Kuba igitoki kirya umugabo kigasiba undi, ngo bituruka ku bibazo abahinzi bahuye nabyo nko kuba haraguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ikangiza urutoki rwinshi, hakiyongera kuba abacuruzi baturutse i Kigali basigaye basanga abahinzi b’urutoki mu mirima yabo bakabagurira ku giciro kiri hejuru bityo ku isoko ryo muri aka gace hakagera ibitoki bike kandi bikaza bihenze.
Mugenzi Antoine nawe ni umucuruzi w’ibitoki, avuga ko impanvu bazamuye igiciro cy’ibitoki ari uko nabo babibona bahenzwe. Yagize ati” Ubu natwe ntabwo tubona ibitoki byiza nkuko byahoze kubera abacuruzi baba baturutse i Kigali basigaye basanga ba bandi baturanguzaga ibitoki mu mirima yabo bakabagurira ku mafaranga menshi, ubwo twebwe iyo tuhageze dusanga byashize tukarangura ibyo tubonye byose.“
Nubwo abaguzi ndetse n’abacuruzi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, binubira kuba igiciro cy’ibitoki cyariyongereye ku buryo budasanzwe, abamenyereye neza ibijyanye n’ubuhinzi bw’iki gihingwa bavuga ko ubusanzwe guhera mu kwezi kwa Nzeli kugeza mu Ukuboza buri mwaka igiciro k’igitoki gikunze kuzamuka.
Intara y’Iburasirazuba ifatwa nk’ikigega cy’igihugu by’umwihariko ku gutanga umusaruro w’ibitoki bituruka cyane cyane mu Karere ka Ngoma, Kirehe na Kayonza.



















TANGA IGITEKEREZO