00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda yungutse miliyari 7.5 Frw mu 2018

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 March 2019 saa 09:05
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda yatangaje ko kugeza ku wa 31 Ukuboza 2018, nyuma yo kwishyura imisoro yabonye inyungu ya miliyari 7.5 Frw, bingana n’izamuka rya 15% ugereranyije n’umwaka wabanje kuko mu 2017 inyungu yari miliyari 6.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere yo kuvanamo umusoro, inyungu y’iyi banki mu 2018 yari miliyari 10.82Frw, ingana n’izamuka rya 9.8% ugereranyije na 2017.

Muri rusange iyi banki yacuruje asaga miliyari 25.7Frw mu 2018 mu gihe umwaka wawubanjirije zari miliyari 23Frw, bivuze ko byiyongereye ku kigero cya 11.8%.

Uko kwiyongera k’ubukungu bw’iyi banki kwatumye amafaranga ahabwa abanyamigabane nayo yiyongera ku kigero cya 14.6% ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko bazahabwa 14.78 Frw ku mugabane, avuye kuri 12.98 Frw mu 2017.

Umuyobozi Mukuru wa I&M bank Rwanda, Robin Bairstow yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 25 Werurwe ko inyungu babonye ishimishije, ashimira abakiliya n’abafatanyabikorwa bayo bayifashije kugera kuri uru rwunguko.

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gushora imari mu bikorwa by’ikoranabuhanga mu kunoza ibyo abakiliya badukeneyeho na serivisi zacu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari muri I&M Bank Rwanda, Umulisa Anitha, yavuze ko inguzayo zazamutse ku kigero cya 15.4%, zigera kuri miliyari 169Frw zivuye kuri miliyari 147Frw mu 2017.

Inguzanyo zitishyurwa muri iyi banki ziri ku kigero cya 2.53% mu gihe ku rwego rw’amabanki mu Rwanda ziri kuri 6.4%.

I&M Bank Rwanda igaragaza ko amafaranga yabikijwe yiyongereye ku kigero cya 10.4%, kuko yageze kuri miliyari 230Frw.

Umulisa ati “Mu myaka itanu ishize, umutungo mbumbe wa I&M Bank Rwanda wazamutse ku kigero cya 18% naho inguzanyo zizamukaho 20%. Inyungu nyuma yo kwishyura umusoro yageze ku kigero cya 14%. Uko niko banki ihagaze kandi iracyanyotewe no gukorera byiza abakiliya bayo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa I&M Bank Rwanda, Faustin Byishimo, yavuze ko bazakomeza kwimakaza ikoranabuhanga, gukorana n’ibigo bito n’ibiciriritse no kunoza imikoranire n’abakiliya nk’uko babikoze mu myaka yashize.

Umwaka wa 2018 warangiye I&M Bank Rwanda ifite umutungo mbumbe ungana na miliyari 294Frw, wiyongereye ku kigero cya 13% kuko mu 2017 wari miliyari 260Frw.

Umuyobozi Mukuru wa I&M bank Rwanda, Robin Bairstow yavuze ko iyi nyungu ishimishije, ashimira abafatanyabikorwa batumye igerwaho
Abayobozi bakuru ba I&M Bank Rwanda mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere
Icyicaro gikuru cya I&M Bank giherereye mu Mujyi rwagati imbere y'Ibiro by'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages