Ni muri gahunda y’iyo banki yo kurushaho kwegera abakiliya. Muri ibyo biganiro kandi I&M Bank yijeje akarere ka Rubavu kuzarihira ubwisungane mu kwivuza abantu 1000 batishoboye.
Umwe mu bakiriya ukorera ubucuruzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ubuyobozi bwa I&M Bank kubafasha kujya babona inguzanyo ku buryo bworoshye, ku bikorwa bafite mu mujyi wa Goma.
Ati “Nataye amabanki yose nabitsagamo kubera serivisi nasanze iwanyu ariko ndasaba ko mwadufasha by’umwihariko nk’abantu bakorera ubucuruzi i Goma, tukajya tubona inguzanyo z’ amafaranga menshi ku buryo bwihuse, bidasabye ko tujya i Kigali.”
Umuyobozi w'ishami rishinzwe abakiriya babitsa ku giti cyabo, Mwanangu Norbert, yasubije ko iki kibazo kigiye gukemuka bijyanye n’ikoranabuhanga rishya iyi banki ifite.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Robin Bairstow, yasabye abanya-Rubavu gushora imari mu bukerarugendo, abizeza ubufatanye.
Ati “Ndabasaba ko mwashora imari mu bukerarugendo kuko ubu dufite gahunda yo gufasha ibikorwa by’ubukerarugendo kandi hari amafaranga yagenewe ubukerarugendo ku butanye na GIZ na BDF, nimuze kandi ndabizeza ubufatanye bukomeye.”
Umuyobozi Wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, yashimiye I&M Bank kuba yegera abakiriya, ikagaragariza ko yiteguye kubaherekeza mu iterambere.
Ibyo kandi bikiyongeraho ko iyi banki izishyurira mituweri abatishoboye 1000.
Murenzi ati “Byerekana ko atari abacuruzi gusa ahubwo ari n’abafatanyabikorwa.”
Mu karere ka Musanze, I&M Bank yasezeranije abakiriya bayo ko igiye kurushaho kunoza ikoranabuhanga, mu kwihutisha serivisi iha abakiliya.
Mwanangu yavuze ko kunoza ikoranabuhanga bigamije gutanga serivise zihuse kandi ziboneye.
Yagize ati "Turifuza ko abakiriya bacu bazajya bakira amakuru ya konti zabo aho bari hose, ntibabone amafaranga ari uko baje kuri banki n΄ibindi, bizadufasha gutanga serivise zihuse kandi ziboneye."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y΄Amajyaruguru Jabo Paul yasabye I&M Bank kugira uruhare mu kurwanya umuco wo kugurizanya amafaranga mu buryo butemewe muri iyi ntara.
Ati "Icyo nabisabira ni uko mwakorohereza abakiriya mukihutisha serivisi zo gutanga inguzanyo, bizanadufasha guhangana n’ikibazo kitwugarije muri Musanze, aho usanga abantu bagurizanya amafaranga hagati yabo ku nyungu iri hejuru cyane."
I&MBank yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963 yitwa BCR,bu ifite amashami 17 mu Ntara zose z’igihugu.












Amafoto y'uko igikorwa cyagenze i Musanze










Ibitekerezo 0