00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank yahuguye abafite imishinga mito n’iciriritse ku micungire y’imari

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 25 April 2014 saa 08:54
Yasuwe :

I&M Bank-Rwanda yahoze yitwa Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) yahuguye abahagarariye ibigo n’abafite imishinga mito n’iciriritse (SMEs) ku byabafasha kugenzura neza ubucuruzi n’imishinga byabo.
Aya mahugurwa yatanzwe n’abayobozi ba ba I&M Bank ku wa Kane tariki 24 Mata, aba buri mwaka mu rwego rwo gufasha abakiriya n’abandi bose bifuza kuzamura imishinga yabo.
Abahuguwe kuri uyu munsi basaga 50 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu, bakaba ari abatoranyijwe muri (…)

I&M Bank-Rwanda yahoze yitwa Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) yahuguye abahagarariye ibigo n’abafite imishinga mito n’iciriritse (SMEs) ku byabafasha kugenzura neza ubucuruzi n’imishinga byabo.

Aya mahugurwa yatanzwe n’abayobozi ba ba I&M Bank ku wa Kane tariki 24 Mata, aba buri mwaka mu rwego rwo gufasha abakiriya n’abandi bose bifuza kuzamura imishinga yabo.

Abahuguwe kuri uyu munsi basaga 50 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu, bakaba ari abatoranyijwe muri gahunda ya Hanga umurimo (HUP) yashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu 2012.

Bigishijwe uburyo bashobora kwaka inguzanyo n’igihe babyemererwa n’amabanki, n’amayeri bashobora gukoresha kugira ngo amafaranga bahawe abageze ku byo bifuza.

Hagarutswe no ku misoro n’aho ihurira n’ubucuruzi basobanurirwa ko gukora no gutekereza neza nari ryo pfundo ryo kunguka, ari na byo bifasha umucuruzi kwishyura ku gihe imyenda ya Banki.

Umuyobozi mukuru wa I&M Bank-Rwanda, Sanjeev Anand yavuze ko aba bacuruzi banahawe ubumenyi ku mahirwe atandukanye bafite yo kubona inguzanyo zihwanye n’ibikorwa byabo biciriritse nk’iziva mu bigega bitera inkunga imishinga nka BDF, GIZ n’ibindi.

Sanjeev yavuze ko ibi bikorwa bakora byo gufasha Abanyarwanda kwiga imishinga bigira akamaro kanini kuko bahabwa inguzanyo zikabagirira akamaro kandi bakanishyura neza ababagurije.

Sanjeev, Umuyobozi w'iyi Banki atanga amasomo

Yagize ati “Hari abantu benshi bafite imishinga bakeneye inkunga. Amahugurwa tuyategura tugamije guhugura abafite imishinga bifuza ko izamuka kandi birabafasha.”

Minisitiri w’ubucuruzu n’Inganda, Francois Kanimba, yashimiye iki gikorwa kuko gikomeje gufasha gahunda ya Hanga Umurimo yashyizweho hagamijwe gufasha imishinga ikizamuka kwaguka ikagirira ba nyirayo akamaro.

Kanimba yagize ati “I&M Bank yakoze igikorwa cyiza kuko nabwiwe ko idahugura abakiriya ba yo gusa hari n’abandi yakira atari bo.”
Yakomeje avuga ko urwego rw’ibigo bito n’ibiciriritse ruhagaze neza muri uyu mwaka kuko n’amabanki yatangiye kubonamo imishinga myinshi yizeye yatera inkunga.

Yakomeje gusaba amabanki gukorana n’ibgo bitanga imari iciriritse gukorana akajya abihereza amafaranga menshi kugira ngo agere ku mubare munini w’abayakeneye mu nzego zohasi.

Kugeza ubu I&M Bank imaze guhugura abasaga 600 bagitangira imishinga barimo 100 bamaze guhabwa inguzanyo zikabagirira akamaro gafatika.

Abahuguwe bahawe imamyabushobozi ku bumenyi bw'imicungire y'umutungo no kwiga imishinga

Umwe mu bahuguwe yavuze ko aya mahugurwa abafitiye akamaro kuko bafashwa kongerera ingufu ibitekerezo bya bo.

Bamwe mu batanze amahugurwa bari kumwe na Minisitiri Kanimba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages