Iyi mibare yashizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena igaragaza ko muri Mata 2015, ibiciro mu mijyi byari byazamutse ku kigereranyo cya 0,9% , kandi icyo gihe mu cyaro byari byazamutse ho 1,5%.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gikomeza kivuga ko bimwe mu byatumye izamuka ry’ibiciro mu mijyi rigera kuri 2,2% muri Gicurasi, ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,8% ndetse n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa bikaba byarazamutseho 4.5%.
Mu cyaro ho ibi biciro ngo byazamutse kuri 1.2%, kubera izamuka rya bimwe mu biciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,0%.
Iyo ugereranyije Gicurasi 2014 na Gicurasi 2015, mu mijyi ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 2,0%. Wagereranya ukwezi kwa Gatanu 2015 n’ukwezi kwa kane 2015, ibiciro byazamutseho 0,6%.
Iri zamuka ryo ngo ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,2%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,4% n’ibiciro by’ubwikorezi byazamutseho 0,8%.
Mu cyaro iyo ugereranyije ukwezi kwa gatanu 2015 n’ukwezi kwa kane 2015, ibiciro byagabanutseho 0,2%. Iri gabanuka ngo ryashingiye ku igabanuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,2% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byagabanutseho 1,4%.
NISR ivuga ko muri rusange ugereranyije muri Gicurasi 2015 na Mata 2015, ibiciro byazamutseho 0,1%. Iri zamuka ahanini ngo ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0,7%.



















TANGA IGITEKEREZO