00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo gito kidasanzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 October 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Ibiciro ku masoko mu Rwanda, byazamutse ku gipimo cya 2,5% ugereranyije n’uko byari bihagaze mu gihe nk’icyo umwaka ushize; izamuka rito ugereranyije n’andi mezi yose y’umwaka wa 2024.

Muri Nzeri 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi,
amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,2%.

Ugereranyije Nzeri 2024 na Nzeri 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5%.

Ugereranyije Nzeri na Kanama 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,2%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byiyongereyeho 8,2%.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko muri Kanama uyu mwaka, ibiciro byari byazamutseho 5%, Nyakanga byari 4,9%, Kamena byari 5%, Gicurasi ari 5,8%, Mata ari 4,5%, Werurwe ari 4,2% naho Gashyantare ari 4,9% na Mutarama aho byari 5%.

Mu myaka irenga ibiri, nibwo bwa mbere ibiciro bizamutse ku gipimo gito nk’icyo muri Nzeri.

Ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo gito ugereranyije n'andi mezi y'umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages