00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro ku masoko byazamutseho 11.7% muri Gicurasi 2017

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 June 2017 saa 11:35
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku isoko muri Gicurasi 2017, byazamutseho 11,7% ukomatanyije ibyo mu mujyi no cyaro, ugereranyije n’uko kwezi mu 2016.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iki kigo kuri uyu wa 10 Kamena, rigaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 6,5% mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2017 ugereranyije n’ukundi nkuko kwa 2016. Ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa Kane (Mata 2017) ryo ryari ku kigereranyo cya 7,3%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 6,5% mu kwezi gushize ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 14,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5,4%.

Iyo ugereranyije Gicurasi 2017 na Gicurasi 2016, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4,9%.

Wagereranya ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2017) n’ukwezi kwa kane (Mata 2017), usanga ibiciro byagabanyutseho 0.2%. Iri gabanuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,6%.

Ibiciro mu byaro

Mu kwezi gushize kwa Gatanu, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 14,5% ugereranyije na Gicurasi 2016. Twakwibutsa ko ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu kwezi kwa kane (Mata 2017) ryari ku kigereranyo kingana na 15,9%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 14,5% muri Gicurasi ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 22,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 52,0%. Iyo ugereranyije ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2017) n’ukwezi kwa kane (Mata 2017), ibiciro byagabanutseho 1,4%.

NISR ihamya ko iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byamanutseho 2,9%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

Mu kwezi gushize ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 11,7% ugereranyije na Gicurasi 2016. Ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa kane (Mata 2017) byiyongereyeho 12,9%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 11,7% mu kwezi kwa gatanu 2017 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 20,7%, ibiciro by’ibyambarwa byazamutseho 8,2% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,6%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages