Dr Al Zeyoudi yabivuze ubwo yari mu Ihuriro ry’ubucuruzi n’ishoramari hagati ya UAE na Tchad ryabereye i Abu Dhabi.
CEPA ni amasezerano magari ya UAE agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, no kugabanya kwishingikiriza kuri peteroli.
Akuraho inzitizi mu bucuruzi, agateza imbere ishoramari mpuzamahanga, kandi afasha ibigo bya UAE kwagura amasoko ku Isi.
Dr Thani Al Zeyoudi yavuze ko UAE iri kureba uko uyu mwaka warangira amasezerano y’ubufatanye na Tchad yarangiye, hagakurikiraho u Rwanda na Nigeria.
Yavuze ko hari kandi gahunda yo gutangiza ibiganiro nk’ibi n’ibihugu bya Ghana na Afurika y’Epfo.
Ati “Turi mu biganiro bya CEPA na Tchad. Twamaze kurangiza inyandiko y’amasezerano kandi turi kwinjira mu biganiro bijyanye n’isoko. Nizeye cyane ko tuzasoza [ayo masezerano] mbere y’uko uyu mwaka urangira.”
Yavuze ko ubucuruzi butarimo ibikomoka kuri peteroli hagati ya UAE na Tchad bwazamutseho 32% mu mwaka wa 2024, bugera kuri miliyari $1.9, kandi yizeye ko ubu bushake bwo gukorana buzakomereza aho.
Yatangaje ko UAE imaze kurangiza amasezerano yo mu nyandiko hafi ya yose na Nigeria, kandi iri no mu cyiciro cya nyuma cy’ibiganiro n’u Rwanda.
Ati “Turi hafi kugera ku musozo w’ibiganiro bijyanye n’isoko [na Nigeria] kuko inyandiko iri hafi kurangira gutegurwa, kandi tugeze kure mu biganiro n’u Rwanda,”
Yongeyeho ko na Ghana yasabye ko ibiganiro nk’ibi bitangira vuba, ndetse ibiganiro na Afurika y’Epfo bikaba uko.
Mu myaka ishize, UAE yagiye yagura ubufatanye mpuzamahanga mu bucuruzi binyuze muri aya masezerano ya CEPA, kugira ngo yagure ubukungu bwayo budashingiye kuri peteroli.
UAE yiyemeje kongera agaciro k’ubucuruzi kakagera kuri miliyari 1000$ bitarenze mu 2031, ndetse ikube kabiri ubukungu bwayo burenge miliyari 800$.
Kuva gahunda ya CEPA yatangizwa muri Nzeri 2021, UAE imaze kugirana amasezerano 28 n’ibihugu bitandukanye ku Isi birimo u Buhinde, Cambodge, Indonesie, Georgia, Costa Rica, Ibirwa bya Maurice, Serbia, Jordanie, Malaysia, Nouvelle-Zélande na Australia.
U Rwanda na UAE bikomeje guteza imbere ubucuruzi kuko nko mu 2023 agaciro kabwo hagati y’ibihugu byombi kageze kuri miliyari 1,1$.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) y’umwaka wa 2024 igaragaza ko UAE iri ku isonga mu kwakira ibicuruzwa byinshi by’u Rwanda. Ibyoherejweyo byinjije arenga miliyari 1,4$ mu 2024, avuye kuri miliyoni 951,2$ mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 63,9%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!