Umoja Switch yo muri Tanzaniya, Kenswitch na Paynet (Kenya), Inter-switch (Uganda) na R-Switsch yo mu Rwanda byibumbiye uri “Umoja Switch". Igihugu cy’u Burundi cyo ntikigaragara mu byishyize hamwe.
Uku kwibumbira hamwe kuzatuma abacuruzi bo mu karere bakizwa imbogamizi bahuraga nazo zo gutwara inoti n’ibikoroto bavunjisha buri uko binjiye muri buri gihugu, kuko ayo amafaranga azasimbuzwa ikarita za “Umoja Switch ATM”.
Mu myaka ishize ibihugu byo mu karere byinjije akayabo binyuze mu bucuruzi hagati yabyo, umubare w’abava mu gihugu bajya mu kindi wariyongereye ariko hakabura uburyo bworoshye akandi bwizewe bwo kohereza no kwakira amafaaranga.
Umuyobozi wa Umoja Switch, Danford Mbilinyi yabwiye ikinyamakuru Tanzania Daily News ati” Abacuruzi n’abandi bose bazakoresha ikarita za Umoja Switch bazajya babikuza amafaranga uko babishatse bitabahenze mu bihugu byo mu karere (hatarimo u Burundi).”
Mbilinyi avuga ko kwibumbira muri Umoja byatumye amabanki yoroherwa cyane no kwagura ibikorwa byo gukoresha ATM mu karere, kuko ikarita ya Umoja Switch izajya ikoresha ku mashini za ATM zisanzwe muri buri gihugu.
Ntibizajya bisaba amafaranga y’ikirenga ubikuza. Umoja Switch ije nyuma ya gahunda y’ uburyo bwo kwishyura y’Urwego rw’Imari rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba . Iyo gahunda yamuritswe mu 2013, igamije kugabanya ibiciro byo kohereza no kwakira amafaranga umu bihugu bigize EAC.
Kugeza ubu Umoja Switch ikorana n’amabanki 27, iteganya kuzajya ikorerwamo ibikorwa bibarirwa muri miliyari binyuze mu ma mashini 200 za ATM.
Ubu amakarita ya Umoja yemerewe gukoreshwa mu Rwanda, Uganda na Kenya na Tanzaniya.



















TANGA IGITEKEREZO