00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bicuruza amakarita ya ATM byo muri Afurika y’Uburasirazuba byishyize hamwe

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 17 February 2015 saa 09:08
Yasuwe :

Abacuruzi n’abandi bafite amafaranga bo muri Afurika y’Uburasirazuba bagiye kuzajya babikuza amafaranga mu bihugu byo mu karere bakoresheje amakarita yo kubikuza no kubitsa ya ATM (Automatic Teller Machine= Ikarita itanga serivisi za banki) nyuma y’uko ibigo bicuruza amakarita ya ATM byishyize hamwe muri “Umoja Switch”.

Umoja Switch yo muri Tanzaniya, Kenswitch na Paynet (Kenya), Inter-switch (Uganda) na R-Switsch yo mu Rwanda byibumbiye uri “Umoja Switch". Igihugu cy’u Burundi cyo ntikigaragara mu byishyize hamwe.

Uku kwibumbira hamwe kuzatuma abacuruzi bo mu karere bakizwa imbogamizi bahuraga nazo zo gutwara inoti n’ibikoroto bavunjisha buri uko binjiye muri buri gihugu, kuko ayo amafaranga azasimbuzwa ikarita za “Umoja Switch ATM”.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa atangiza amasezerano y'imikoranire hagati ya Rswitch, isanzweicuruza amakarita ya ATM mu Rwana na Airtel Mobile Money

Mu myaka ishize ibihugu byo mu karere byinjije akayabo binyuze mu bucuruzi hagati yabyo, umubare w’abava mu gihugu bajya mu kindi wariyongereye ariko hakabura uburyo bworoshye akandi bwizewe bwo kohereza no kwakira amafaaranga.

Umuyobozi wa Umoja Switch, Danford Mbilinyi yabwiye ikinyamakuru Tanzania Daily News ati” Abacuruzi n’abandi bose bazakoresha ikarita za Umoja Switch bazajya babikuza amafaranga uko babishatse bitabahenze mu bihugu byo mu karere (hatarimo u Burundi).”

Mbilinyi avuga ko kwibumbira muri Umoja byatumye amabanki yoroherwa cyane no kwagura ibikorwa byo gukoresha ATM mu karere, kuko ikarita ya Umoja Switch izajya ikoresha ku mashini za ATM zisanzwe muri buri gihugu.

Ntibizajya bisaba amafaranga y’ikirenga ubikuza. Umoja Switch ije nyuma ya gahunda y’ uburyo bwo kwishyura y’Urwego rw’Imari rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba . Iyo gahunda yamuritswe mu 2013, igamije kugabanya ibiciro byo kohereza no kwakira amafaranga umu bihugu bigize EAC.

Kugeza ubu Umoja Switch ikorana n’amabanki 27, iteganya kuzajya ikorerwamo ibikorwa bibarirwa muri miliyari binyuze mu ma mashini 200 za ATM.

Ubu amakarita ya Umoja yemerewe gukoreshwa mu Rwanda, Uganda na Kenya na Tanzaniya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages