Ibi byagarutswe kuri uyu wa kabiri ubwo ababihagarariye bahabwaga amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu buryo bwo kugaragariza abakiliya raporo zigaragaza uko bihagaze.
Aya mahugurwa yateguwe n’ Ikigega cy’imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera(IFC), Ishami rya Loni rishinzwe Isoko ry’imari n’imigabane, Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda n’ ikigo kirigenzura (Capital Market Authority-CMA).
Umukozi ushinzwe itumanaho muri CMA, Migisha Magnifique, yavuze ko amahugurwa agamije gutuma ibigo bigirirwa icyizere.
Ati “Buri kigo gitanga raporo igaragaza uko cyifashe mu gihe cy’umwaka. Ni ukwiga ibijyanye n’imiyoborere, ibijyanye n’amafaranga uko bitangazwa. Ku isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo umuntu ashore amafaranga bisaba cya cyizere. Kiza bitewe n’amakuru mushyira hanze.”
Yasobanuye ko igihe umuntu akemanga ukuri ku makuru ikigo kimuha, biba bigoye ko afata icyemezo cyo kugiha amafaranga ye.
Ati “Aha ni ugufasha ibigo biri ku isoko kugira ngo bigendere ku buryo bugezweho mu gutanga amakuru y’ibyo bakora mu mibare, kugira ngo bifashe abashaka gushora imari cyangwa n’abanyamigabane kumenya ni gute ikigo kiri gukora.”
Umuyobozi wa IFC mu Rwanda, Manuel Moses, yavuze ko icyizere ari inkingi ya mwamba ku isoko ry’imari n’imigababe kandi bashaka gufasha abarikora kumenya uburyo bwo kucyubaka.
Ati “Turashaka kubaka icyizere, gukorera mu mucyo n’uburyo bwo gutanga raporo. Ibyo nibyo bwa nyuma bizafasha ibigo byacu gukurura abashoramari kandi bitugabanyirize ibyo dutanga ku isoko ry’amafaranga.”
Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bungukiramo byinshi nk’uko Uwimana Nicolas, ushinzwe ibijyanye n’amategeko muri I&M Bank Rwanda yabisobanuye.
Ati “Twaje kugira ngo tugire ibyo tuhungukira mu bijyanye no kumenya amakuru dukwiriye kugeza ku banyamigabane bacu.”
CMA igaragaza ko mu myaka irindwi ishize mu Rwanda habashije gukusanywa miliyari 92Frw(miliyoni 105$) binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane naho amafaranga yavuze mu mpapuro mpeshwamwenda ni miliyari 303.5Frw(miliyoni 345$).
Mu bigo byigenga byashyize ku isoko impapuro mpeshwamwenda harimo I&M Bank yahashyize izifite agaciro ka miliyari(Miliyoni 1.2$) na Banki ya Kigali yahashyize izifite agaciro ka miliyari 15Frw (Miliyoni 17$).



















TANGA IGITEKEREZO