Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya kane byatangiwe mu birori byabereye muri Century Park Hotel & Residences i Nyarutarama ku mugoroba wa tariki 21 Gicurasi 2024.
Ibigo byashimiwe biri mu byiciro birimo ibigo bya leta, ibigo by’ubukerarugendo , inganda z’ibinyobwa ndetse n’abikorera ku giti cyabo.
Ibigo byashimiwe birimo Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute: RFI) cyegukanye igihembo cya Customer Care Public Institution Of The Year.
MTN Mobile Money Rwanda Ltd yahawe igihembo cy’ikigo cy’umwaka gifite uburyo bwiza bwo kwishyurana mu ikoranabuhanga (Digital Payment Solution Of The Year) naho uruganda rutunganya amazi yo kunywa, Jibu Co Rwanda, rwahawe igihembo cya Best Drinking Water Of The Year, ni ukuvuga ikigo cy’umwaka mu gutunganya amazi yo kunywa.
Hahembwe kandi indashyikirwa mu kuyobora ba mukerarugendo (Travel Agency Of The Year) yabaye Satguru Travels and tours services Ltd, na Savvy Tours and Travel Agency yahawe igihembo cya Tour Company Of The Year.
Ibindi bigo byahembwe birimo Smart Applications Group yahawe igihembo cya Heath Care Technology Company Of The Year.
Inzoga ya Red Flo ikorwa mu bihingwa bitakoreshejwemo imiti yica udukoko cyangwa ifumbire mvaruganda, yahawe igihembo cya Organic Beer Of The Year.
EHS Africa Logistics yahawe igihembo cy’ikigo cya mbere mu byo kujyana no kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa (Logistics Company Of The Year), ishuri rya Acorns International School ryahawe igihembo cy’Ishuri mpuzamahanga ry’umwaka.
Ikigo mpuzamahanga cy’ubwishingizi, Mayfair Insurance Company Limited, cyafunguye imiryango mu Rwanda mu 2017 cyahawe igihembo kubera imitangire myiza ya serivisi , Customer Care Insurance Company Of The Year.
Ibi bihembo bitegurwa na Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byacuruje neza kurusha ibindi, ibihabwa abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi n’ibindi. Ni ibihembo biba buri mwaka kugira ngo bakangurire abantu gutanga serivisi zinoze no gufata neza abakiliya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!