Ni ikigo yashinze mu 2014 agambiriye gukemura ibibazo birimo iby’abaturage batagerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi, bifitanye isano n’ibyo yanyuzemo akiri muto.
Iki kigo gicuruza ibikoresho bitandukanye birimo ibitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, ibishyushya amazi hakoreshejwe izo ngufu, frigo cyangwa ibyumba bikonjesha n’ibindi.
Munyaneza avuga ko yavukiye i Burayi, arahakurira ariko nyuma agarutse mu Rwanda ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko muri ubwo buzima bw’ubuhungiro ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane wa Afurika na Aziya aho yabaye ubwo yari umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bababaye (Croix Rouge), atashoboraga kubona umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati "Ubwo nari nkiri muto nabaye impunzi kandi muri ubwo buhungiro sinashoboraga kubona umuriro w’amashanyarazi. Navukiye i Burayi, ngaruka mu Rwanda hanyuma mpungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ubwo buryo ntabonaga amashanyarazi."
"Byatumye niyemeza kugaruka ngo ntangire ikigo cyanjye gitanga ingufu zidahumanya ikirere kandi zihendutse. Numvaga nshaka gukora ikintu cyiza kidasanzwe ari cyo gukwirakwiza ibikoresho bitanga amashanyarazi no kubaka ubushobozi bw’abagore, kandi ni byo nkora uhereye igihe natangiriye ibikorwa byanjye."
Kugeza ubu Munyax ni ikigo gifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali ariko kikagira ishami mu Karere ka Rubavu; kimaze kugira abakozi bagera kuri 28 barimo 50% b’abagore.
Intego zacyo ni ugukorera mu Rwanda hose, mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kikageza amashanyarazi ku bantu benshi bashoboka.
Abantu ku giti cyabo, ibigo, hoteli, amakoperative ni bo bakiliya b’iki kigo. By’umwihariko ngo abahinzi bakorana na cyo babashije guhindura imibereho binyuze mu ikoreshwa ry’ibyumba bikonjesha bibafasha kubungabunga umusaruro wabo.
Leta y’u Rwanda yiyemeje ko bitarenze umwaka wa 2024, Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’umuriro w’amashyanyarazi.
Ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’abaturage ryakozwe ku nshuro ya gatanu mu 2022, bigaragaza ko Abanyarwanda bacana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bageze kuri 13, 9%. Ni mu gihe 47,1% bacana ukomoka ku muyoboro mugari; ni ukuvuga ko igipimo cy’abagerwaho n’umuriro mu gihugu hose kigeze kuri 61%.
Munyax Eco ni kimwe mu bigo bigira uruhare muri gahunda ya leta yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024 binyuze muri gahunda nka “Cana Challenge” na “Cana uhendukiwe” yorohereza abagenerwabikorwa.
Abanyarwanda barenga 1000 ni bo bamaze gukorana na Munyax Eco kuva yashingwa mu 2014; abenshi bari mu byaro ahataragera umuyoboro mugari w’amashanyarazi.
Mu mishinga ya Munyax Eco harimo no gushinga uruganda imbere mu gihugu
Munyaneza yavuze ko mu gihe cyo kwinjiza ibicuruzwa biva mu mahanga bahura n’imbogamizi ku buryo bitinda kubageraho. Byatumye agira igitekerezo cyo gutangiza uruganda rwabyo mu Rwanda.
Ati “Bigenze neza umwaka utaha washira bigezweho.”
Eng. Adeline Icyimpaye umwe mu bakozi ba Munyax Eco, yavuze ko ibikoresho bacuruza biramutse bikorerwa imbere mu gihugu byagabanya igiciro kuko ubusanzwe bihenze.
Munyaneza yavuze ko afite na gahunda yo kwagura ibikorwa haba imbere mu gihugu, mu Burundi no muri Afurika muri rusange hamwe no gufungura ikigo cy’amahugurwa hitabwa cyane ku kubaka ubushobozi bw’abagore.
Ati “Twabonye ko mu by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba habamo imbogamizi nyinshi, turifuza gutangiza ikigo cy’amahugurwa gishobora guhugurirwamo abakozi bacu cyangwa abandi bantu barimo abagore dore ko mu byo niyemeje harimo kubaka ubushobozi bwabo.”
“Urwego rw’ingufu rugwiriyemo abagabo, dutekereza ko abagore na bo bashobora gukora neza kimwe n’abagabo ariko ayo mahirwe ntabwo barayagira kuko baracyafatwa nk’abanyantege nke ariko ntushobora guteza imbere igihugu usize inyuma abagore kuko ari na bo benshi; nta mpamvu yo kubibagirwa.”
Inama kuri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abagore
Munyaneza Francine yahamije ko kugira ngo rwiyemezamirimo abashe kugera ku ntego asabwa kuba yiteguye neza, afite iteganyikorwa riri ku murongo.
Ati “Ufite igishoro n’ubumenyi, ibyo byombi ukabyitaho wagera ku ntsinzi. By’umwihariko kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore, ni ukwigirira icyizere no kwigira ku bandi bashobora kubagira inama mu byo bakora.”
Kuva ibikorwa bya Munyax Eco byatangira yabashije kugabanya imyuka ihumanya ikirere ho toni 5000 buri mwaka ndetse yahuguye abagera ku 6000 barimo abakorana n’iki kigo n’abandi bashoboye kubona akazi ahandi; abenshi muri bo ni abagore.








Ibitekerezo 0