Ayo mafaranga yinjijwe kuva ku itariki 15 kugeza ku 19 Ukuboza 2025. Ibyo bicuruzwa byose bifite uburemere bwa toni 9.538.
Muri ibyo harimo ikawa ingana na toni 893 yinjije 6.264.518$, icyayi gipima toni 931 cyinjije 2.758.516$ n’imboga zipima toni 500 zinjije 345.176$.
Hoherejwe kandi imbuto zipima toni 313 zagurishijwe 241.609$ n’indabyo zipima toni 21 zinjije amafaranga 113.958$.
Ibihugu ibyo bikomoka ku buhinzi byoherejwemo birimo u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buholandi, Arabie Saoudite n’ibindi byo muri Afurika harimo n’ibihana imbibi n’u Rwanda.
Hari kandi ibindi bikomoka ku buhinzi by’amoko atandukanye atari mu yavuzwe hejuru bipima toni 6.572 byagurishijwe 3.425.424$ n’ibikomoka ku matungo bipima toni 308 byagurishijwe 615.484$.
Ibyo byagurishijwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda n’ibindi byo muri Afurika no muri Oman.
NAEB kandi yari iherutse gutangaza kuva itariki 8–12 Ukuboza 2025 u Rwanda rwinjije miliyoni 12,5$ z’ibikomoka ku buhinzi n’ibikomoka ku matungo rwohereje mu mahanga bipima toni 9.650.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku itariki 18 Ukuboza 2025 yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu mwaka wa 2025 byari bimaze kwinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 893,1$, ni ukuvuga angana na miliyari 1.301 Frw.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2024/25 ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byose byoherejwe mu mahanga byinjirije igihugu arenga miliyoni 893$, avuye kuri miliyoni 839$ mu 2023/24, bivuze izamuka rya 6,4%.
Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), u Rwanda rufite intego ko amadovize yinjinzwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga azagera kuri miliyari 1.540$ z’Amadolari ya Amerika ku mwaka mu 2029.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!