‘Black Friday’ ni uwa gatanu ukurikira ibirori byo gushima Imana (Thanksgiving) mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biba ku wa Kane wa nyuma wa Ugushyingo.
Kuri uyu munsi uba ari ikiruhuko, usanga abacuruzi benshi bagabanyije ibiciro mu buryo budasanzwe ndese abantu bakitabira kujya guhaha kuko baba batagiye mu kazi kabo ka buri munsi.
Inkomoko y’inyito ‘Black Friday’ ariko igenda itandukana bitewe n’ahantu, gusa abantu bose bahuriza ku kuba ifitanye isano n’ubucuruzi.
Urubuga History rugaragaza ko iriya nyito yakoreshejwe bwa mbere ku wa 24 Nzeri 1869, ubwo zahabu yari ku isoko rya Amerika yatakazaga agaciro.
Uku guhanantuka kw’ibiciro byaturutse ku kuba abacuruzi bakomeye nka Jay Gould na Jim Fisk bari bagambanye ngo bagure zahabu yose yari mu gihugu ubundi bazayigurishe ku giciro kiri hejuru, ariko umugambi wabo ukaza kubapfubana.
Mu bindi bivugwa ngo ni uko nyuma ya ‘Thanksgiving’, abacuruzi benshi babashaga gucuruza cyane ku buryo bava mu murongo w’umutuku ugaragaza igihombo babaga bamaze iminsi bafite, bakabasha kugera mu murongo w’umukara ugaragaza ko bahagaze neza.
Indi nkomoko ivugwa ariko idafite gihamya ni uko mu myaka ya 1800, nyuma y’uriya munsi mukuru ugereranywa n’umuganura, abafite imirima minini babashaga kugura abacakara ku giciro kiri hasi ugereranyije n’indi minsi.
Uru rubuga ariko ruvuga ko inyito ‘Black Friday’ ikoreshwa n’uyu munsi mu by’ukuri yakomotse mu Mujyi wa Philadeliphia muri Amerika mu myaka ya 1950.
Icyo gihe ngo abapolisi bakoreshaga iri jambo mu kugaragaza uburyo ku wa gatanu ukurikira Thanksgiving, umujyi wabaga wuzuye abantu benshi baje guhaha na ba mukerarugendo baje kureba umukino wahuzaga ingabo zirwanira mu mazi wabaga uteganyijwe ku wa Gatandatu.
Ibi byatumaga bakora amasaha menshi, kugira ngo habaranire ko uruvuganzoka rw’abantu babaga bahari rudateza umutekano muke.
Mu Bwongereza ho ‘Black Friday’ yari ifite igisobanuro gitandukanye no muri Amerika, kuko iyi nyito yakoreshwaga na Polisi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (NHS), bagaragaza uwa gatanu ubanziriza umunsi mukuru wa Noheli, ahaba hitezwe akazi kenshi gaturutse ku mubare munini w’abantu baba basinze ku bwinshi n’abandi bakeneye ubutabazi bwihuse kubera impanuka.
Uko iminsi yagiye ishira iyi nyito yasaga n’ifite igisobanuro kibi yagiye ihinduka kugeza ubwo kuri ubu ufatwa nk’umunsi abantu bitabira guhaha cyane ndetse abacuruzi bakabona inyungu, nyuma y’uwa Gatandatu wa Noheli.
‘Black Friday’ kuri ubu no mu Rwanda irizihizwa, aho usanga amaduka atandukanye akorera kuri internet nka www.kasha.rw icuruza ibikoresho byiganjemo iby’isuku no kuboneza urubyaro nayo aba yaganyije ibiciro.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’Abacuruzi bato muri Amerika, bwagaragaje ko Abanyamerika basaga miliyoni 135.8 bateganya kujya guhaha kuri uyu wa Gatanu.
Ni mu gihe abasaga miliyoni 183 bo bavuze ko bashobora kubyaza umusaruro amahirwe aba ari ku bicuruzwa bigurishirizwa kuri Internet ku wa Mbere ukurikira Thanksgiving (Cyber Monday).
Mu gihe ‘Black Friday’ ireba cyane amaduka asanzwe, ‘Cyber Monday ‘ yo yashyiriweho ubucuruzi bukorerwa kuri internet, yatangiye kwizihizwa mu 2005 itangijwe na Visi Perezida w’Ihuriro ry’abacuruzi muri Amerika, Ellen Davis.
Ni nyuma y’uko ubushakashatsi bwari bwakozwe n’urubuga shop.org, bugaragarije ko 77% by’abacururiza kuri internet bahamya ko ku wa mbere ukurikira Umuganura ibyo bagurisha byiyongera.






Ibitekerezo 0