Kubigeraho ntibisaba gusa guhitamo neza ikigo cy’imari wakorana nacyo, binasaba no kumenya no guhitamo neza ubwoko bwa konti gifite, imikorere yazo n’uko zagufasha kugera ku ntego wihaye.
AXON Tunga ni ikigo cy’imari cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2017, gitanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kuguriza, ziganjemo iz’ikoranabuhanga rifasha abakiliya gukoresha amafaranga bifashishije telefone, bitanasabye gutonda umurongo aho gikorera.
Iki kigo cy’imari kimaze kwigarurira imitima y’abatari bacye kubera serivisi inonze gitanga, gifite ubwoko butatu bwa konti ushobora gufunguza, zikagufasha kugera ku ntego zawe. Izo konti zirimo iyo kubitsa no kubikuza uko wabyifuza, iyo kwizigamira n’iyo kwizigamira by’igihe kirekire.
Ubuyobozi bwa AXON Tunga butangaza ko izo konti zose zigira inyungu zihariye bitewe n’amahitamo y’umukiliya kandi zikabafasha kugera ku cyerekezo cy’ubukungu bifuza.
Umunyamakuru wa IGIHE yasuye ubuyobozi bw’iki kigo cy’imari, asobanuza itandukaniro riri hagati y’izo konti agamije gufasha abifuza gufunguzamo konti guhitamo neza.
Konti yo kubitsa no kubikuza uko ubyifuza
Nk’uko izina ryayo ribivuga, yemerera umukiliya kubitsa no kubikuza igihe cyose abyifuza ariko ku kwezi ikatwa amafaranga 590Frw nk’ikiguzi cy’uko ayifite.
Iyi ni nziza cyane ku bakenera amafaranga buri kanya barimo nk’abakora akazi ko kugura no kugurisha ibintu buri munsi, kuko babikuza bakanabitsa amafaranga igihe babishakiye, bikayarinda gutakara, kwibwa, kuyatagaguza n’ibindi.
Kuyifunguza ni ubuntu ariko umukiliya asabwa kuyibitsaho nibura amafaranga 5000Frw, ayasubizwa igihe yifuje kuyifungisha nabyo bikorwa ku buntu.
Konti yo kwizigamira
Iyi ni nziza ku bakiliya bifuza kwizigamira amafaranga mu buryo bwunguka ariko ibagenera inshuro ntarengwa zo kuyibikuzaho. Umukiliya wifuza kuzirenza agira ikiguzi abitangira.
Iyi yemerera abayikoresha kubikuza inshuro enye mu kwezi nta kiguzi batswe ariko bakwifuza kuzirenza, buri nshuro irenzeho bakayishyurira 590Frw.
Amafaranga abitswa kuri iyi konti, yungukirwa agera kuri 3% ndetse nta mafaranga yo kuyicunga ikatwa. Ifungurwa ku buntu, uyifunguje agasabwa kuyibitsaho amafaranga guhera ku 5000Frw ariko asubizwa igihe yifuza kuyifunga.
Konti yo kwizigamira by’igihe kirekire
Ubuyobozi bwa AXON Tunga buvuga ko ari konti ihishiye amahirwe menshi abakiliya kuko ‘Ari amasezerano yo kumvikana igihe amafaranga azamara kuri konti n’uko azungukirwa bitewe n’ingano yayo’.
Buti “Turavugana tuti ‘Amafaranga yawe turaba tuyafite mu mezi atatu, atandatu, icyenda cyangwa amezi 12’ noneho muri buri cyiciro cy’ayo mezi, tuba dufite inyungu tukugenera bitewe n’igihe amaramo ndetse bitewe n’umubare wayo.”
Ifungurwa ku buntu, umukiliya agasabwa kuyibitsaho nibura ibihumbi 20Frw, bitewe n’igihe amafaranga azamaraho n’ingano, akungukirwa kugera ku 9%.
Iyo umukiliya agize ikibazo gikomeye kimusaba amafaranga, wenda nk’impanuka, arabimenyesha akayahabwa nyuma y’umunsi umwe ariko ya nyungu ntaba akiyihawe.
Buti “Izi konti iyo unazikoresha wizigamira, zinagufungurira umuryango wo kuba wabona inguzanyo. Izo konti, iyo uzifite wizigamira, ushobora kuba wanabona uburyo bw’ikoranabuhanga ‘Mobile banking’ ku buntu.”
Umucuruzi w’inyama utuye i Batsinda mu Karere ka Gasabo, Twagiramariya Christine, yabwiye IGIHE ko yafungujemo konti yo kubitsa no kubikuza bitewe n’uburyo akenera amafaranga ndetse ko serivisi zaho ari nta makemwa.
Ati “Zirihuta cyane kandi n’uko bakwakira wumva bikunejeje muri macye. Ni ahantu heza, nta bintu byo gutonda umurongo. Bakwitaho ukabona baragufata nk’umuntu w’agaciro. Hari ahandi ujya ukabona ntibakwitayeho.”
Umuntu wese ufunguje imwe muri izi konti, ahita afashwa kuzajya abitsa cyangwa abikuza yifashishije telefone ye, uburyo bukora hahujwe konti yo muri AXON Tunga n’iya MTN Mobile Money.
Twagiramariya ati “Hari uburyo bamfashije, iyo konti bayihuza na telefone. Ikinezeza, iyo ushatse kubitsa cyangwa kubikuza wibereye mu kazi, ukoresha Mobile Money nta kibazo.”
Konti zose zifungurirwa umukiliya yerekanye indangamuntu n’amafoto magufi, akabikorerwa ku buntu kandi mu gihe gito cyane.



















TANGA IGITEKEREZO