00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri telefone ya Itel A70 yashyizwe ku isoko

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 December 2023 saa 08:58
Yasuwe :

Uruganda rwa Itel rwashyize ku isoko ubwoko bubiri bwa telefone ya Itel A70 burimo ifite ububiko bwa GB 128 n’indi ifite ububiko bwa 256GB.

Iyi Itel A70 ifite ububiko bwa GB 128 igura ibihumbi 95 by’amafaranga y’u Rwanda ishobora kubika amafoto arenga 40.000 kandi ifite na RAM ushobora kongera ikagera kuri GB 8.

Itel A70 ifite ububiko bwa GB 256 igura ibihumbi 110 by’amafaranga y’u Rwanda ikaba ishobora kubika amafoto arenga 80.000 kandi ifite na RAM yongerwa ikagera kuri GB 12 bivuzeko ushobora gufungura application 16 zose.

Izi telefone zifite ‘pochette’ zigezweho kandi iyo ukiyigura bakongeza n’akayirinda kumeneka (screen protector/anti block).

Izi telefone zifite na processor ya octa-core ituma telefone ikora yihuta ndetse ifite umwihariko wo kuramisha umuriro ku buryo wayikoresha iminsi ibiri n’amasaha 12 akurikirana utarashiramo.

Mu gihe uyireberaho filime iyi telefone iba ishobora kumara amasaha 24 yose umuriro utarashiramo.

Iyi telefone ya itel A70 ifite camera ebyiri z’inyuma zifite megapixel 13 zikorana bigatuma ubasha gufata amafoto anogeye ijisho, ifite kandi n’ikirahure kinini cya 6.6” hamwe na dynamic bar ituma ubona amamenyesha (notification) mu buryo bworoshye.

Abifuza kugura itel A70 mu byiciro na bo bashyizwe igorora kuko nk’umuntu ufite 12.700 Frw yonyine abasha kuyitunga maze amafaranga asigaye ukagenda ayishyura make make.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages