Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga guhinduka kuwa 4 Mutarama 2017 aho litilo ya lisansi itagomba kurenga 970 Frw. Ni mu gihe mazutu yo yari kuri 932 Frw naho ubu ikaba yabaye 958 Frw.
RURA itangaza ko uku kuzamuka byatewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga, kandi ko nta ngaruka bifite ku giciro cy’ingendo.
Uku gukomeza kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bibaye mu gihe mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, Umuryango w’ibihugu bicukura peteroli (OPEC), washyize umukono ku masezerano yo kugabanya ingano y’iyo byacukuraga ku munsi mu gihe cy’amezi atandatu.
Aya masezerano kandi yanashyizweho umukono n’ibindi 11 bitari muri OPEC, hagamijwe kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byose byari byaramanutse kuva mu ntangiriro za 2015.
Urubuga MarketWatch rugaragaza ko aya masezerano yatumye igiciro cy’akagunguru ka peteroli karimo litiro 50 kizamuka cyane, ku buryo ubu kageze ku madolari 57, bivuye ku madolari ari hagati ya 50-53 kariho mu mpera z’umwaka ushize. Mu ntangiriro z’umwaka za 2016 kaguraga amadolari 27.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga kuzamuka cyane hagati ya 2007-2014, ubwo igiciro cyageraga hafi ku madorali 100 ku kagunguru biturutse ku mvururu zari mu bihugu biyicukura.
Mu Rwanda ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane muri Werurwe 2014, icyo gihe litiro ya lisansi yaguraga amafaranga 1030.



















TANGA IGITEKEREZO