MINICOM yatangaje ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 810 kuri litiro mu Mujyi wa Kigali.
Igiciro cya lisansi kivuye ku mafaranga y’u Rwanda 845 kuri litiro mu Mujyi wa Kigali, igiciro cyari cyashyizwemo mu ntangiriro za Gashyantare.
MINICOM itangaza ko izi mpinduka z’igiciro cya lisansi na none zitewe n’imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga ryagaragaye muri Mutarama 2015.
Mu bihe bitandukanye, MINICOM yagiye ibwira abantu ko uko bumvise igabanuka ry’igiciro cya lisansi batagomba guhita bitega ihinduka ry’ibiciro ku isoko kuko kigenwa n’ibintu byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO