00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cya peteroli cyagabanutse bihambaye iby’ibindi bicuruzwa ntibyatirimuka

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 February 2015 saa 06:56
Yasuwe :

Mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2014 no mu ntangiriro za Gashyantare 2015, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byaragabanutse gusa kugeza ubu ku masokoatandukanye yo mu Rwanda ibiciro by’ibindi bicuruzwa byose biracyari uko byari biri mbere y’iryo gabanuka.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 845 kuri litiro mu Mujyi wa Kigali kuva ku ya 1 Gashyantare.
N’ubwo iki giciro cyamanutse ariko bamwe mu baturage bibaza (…)

Mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2014 no mu ntangiriro za Gashyantare 2015, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byaragabanutse gusa kugeza ubu ku masokoatandukanye yo mu Rwanda ibiciro by’ibindi bicuruzwa byose biracyari uko byari biri mbere y’iryo gabanuka.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 845 kuri litiro mu Mujyi wa Kigali kuva ku ya 1 Gashyantare.

N’ubwo iki giciro cyamanutse ariko bamwe mu baturage bibaza impamvu, ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku isoko byo bitava aho biri.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bavuga ko kuba ibiciro by’ibindi bicuruzwa bitagabanuka, bituma umuguzi n’ugurisha rimwe na rimwe bagirana amakimbirane.

Umwe yagize ati “ Numva bavuga ko igiciro cya lisansi cyamanutse, ariko mbabazwa cyane n’uko ibiciro ku isoko ntagihinduka, ahubwo uko bwije nuko bucyeye ubona bigenda bizamuka aho kugabanuka.Igiciro twaguragaho ibirayi, ibitoki n’ibindi biribwa n’ubu nicyo tukibiguraho. Nibaza impamvu bitagabanuka kandi lisansi iba yagabanutse.”

Undi ati “ Inshuro nyinshi ntongana n’abashoferi hamwe n’abamotari, ibiciro byabo ntibihinduka kandi lisansi yaragabanutse cyane. Ibyo ni ubujura.”
“ Ni ryari abacuruzi bazumva ko igiciro cya lisansi cyagabanutse ngo bareke kujya baduhenda? Leta ikwiriye kubibumvisha abatamanuye ibiciro ikajya ibaca amande.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 20 Mutarama 2015, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba , yavuze ko iyo ibiciro bya Peteroli bigabanutse, iby’ibindi bicuruzwa bidahita bigabanuka.

Yagize ati “ Sinzi aho mukura ko iyo igiciro cya Peteroli kigabanutse igiciro cya byeri (Biere ) cyangwa icya Ferabeto (Fer a beton) nacyo kigomba guhita kigabanuka .Ese ukora byeri, mu byo akoresha harimo peteroli…. ?”

“Hari aho ushobora gusanga habaye impinduka, ariko hari naho ushobora gusanga ntazabaye. Aho tugomba gutekereza ko ibiciro by’ibicuruzwa bizatangira kugabanuka ku masoko, ni igihe ibiciro bya ‘Transport ’y’ibicuruzwa bizaba byaganutse.”

Minisitiri Kanimba yakomeje agira ati “ Ibiciro ku masoko ntabwo ari Leta ibishyiraho. Igiciro dukurikirana ni icya Peteroli. Ntekereza y’uko ibiciro tugomba gutegereza ko bizagabanuka ari ibyo “Transport” (ubwikorezi) ifitemo uruhare. Ni ibiruhije kuba umuntu yavuga ngo ibiciro byagabanutse kuri peteroli ariko ku bindi bicuruzwa ntibyaganutse.”

Kuva mu mu mpera z’umwaka ushize, igiciro cya litiro cyari ku mafaranga 895. Igiciro kimaze kugera munsi y’amafaranga 1000, mu ntangiriro za Mutarama 2015, Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) cyashyizeho ibiciro bishya by’ingendo ku modoka zitwara abagenzi, ariko ntihagira impinduka zikomeye zibaho. Ku ngendo ndende hagabanutseho igiceri cya 50 cyangwa icy’ijana cy’amafaranga y’u Rwanda.

Ibicuruzwa byinshi bigera mu Rwanda bitwawe n’imodoka n’ibindi byose bikoresha ibikomoka kuri peteroli. Kuba ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byaragabanutse bisobanuye ko amafaranga akoreshwa kugira ngo ibicuruzwa bigere mu gihugu nayo yagabanutse.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages