00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGIHE Ltd yagabanyije 30% ku giciro cya serivisi zayo nk’impano ya Noheli n’Ubunani

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 December 2014 saa 10:17
Yasuwe :

IGIHE LTD yagabanyije 30 % ku biciro bya serivisi iha abayigana kuva ku ya 10 Ukuboza 2014 kugeza ku ya 10 Mutarama 2015 yifatanya n’abakiriya bayo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri IGIHE Ltd, Nicolas Emane, yasobanuye ko bifuza gufasha abakiriya kwizihiza iminsi mikuru y’impera z’umwaka, bityo bakishimira ko hari ikintu gishya bungutse mu mikorere yabo.
Ati “Turifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire abakiriya bacu. (…)

IGIHE LTD yagabanyije 30 % ku biciro bya serivisi iha abayigana kuva ku ya 10 Ukuboza 2014 kugeza ku ya 10 Mutarama 2015 yifatanya n’abakiriya bayo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri IGIHE Ltd, Nicolas Emane, yasobanuye ko bifuza gufasha abakiriya kwizihiza iminsi mikuru y’impera z’umwaka, bityo bakishimira ko hari ikintu gishya bungutse mu mikorere yabo.

Ati “Turifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire abakiriya bacu. Turabifuriza ko uyu mwaka ushira hari ikintu gishya ubasigiye, cyane cyane nk’abacuruzi bato, abaciriritse, ba rwiyemezamirimo n’abashoramari bakarangiza umwaka bafite imbuga zabo za Interineti zibafasha kumenyekanisha ibyo bakora ku Isi hose”.

Yavuze ko abacuruzi, abashoramari n’abandi bose bifuza gutunga urubuga rwa Internet bashobora kurubona guhera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri na bibiri na magana atanu (122,500).

Iyo ukoresheje urubuga rwa Interineti muri IGIHE Ltd kandi, unafashwa gushyiraho ububiko bwarwo (Hosting) ndetse ukaba wabona n’izina rifite akarango (Domain name) k’u Rwanda (.rw). Ibi byorohereza abarusura kudatakaza umwanya munini kuko ruba rubitse mu Rwanda.

Iri gabanuka rya 30% ku biciro rikorwa kandi no ku zindi serivisi zose za IGIHE Ltd zirimo gutunganya amashusho, amatangazo yamamaza akoze mu buryo bw’amajwi, amashusho cyangwa amajwi n’amashusho ndetse n’inkuru zamamaza.

Igabanuka rya 30% ni impano ya Noheli n'Ubunani IGIHE Ltd yabahaye kuri serivisi ibagenera

Akarusho ku bakoresha imbuga za Interineti bahabwa akarango k’izina ryazo (Domain name) ka (.rw) bagabanyirijwe 50%. IGIHE Ltd isaba ababyifuza bose gutangira aka kanya umwaka ukarangira ibyo bakora bizwi na bose.

Ukeneye izi serivisi , wahamagara kuri 0788895953 cyangwa se ukaza ku biro bya IGIHE Ltd mu Mujyi wa Kigali rwagati, hepfo ya T2000 nshya mu nyubako bita “Kwa Ndamage” muri Etage ya 4.

Nicolas Emane ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi asobanura igabanuka rya 30% IGIHE Ltd yatanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages