Mu rwego rwo gushyigikira umuco wo gutanga no gusaba fagitire, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA, kiratangaza ko cyashyizeho tombola y’ibihembo byinshi ku muntu watse fagitire ndetse n’ibihano bihanitse ku bacuruzi batayitanga nta mpamvu.
RRA ivuga ko nubwo abacuruzi bahora bakangurirwa gukoresha ababagana fagitire (inyemezabwishyu) yemwe, hakaba hari n’abahawe utumashini tuzitanga ku buntu, magingo aya ngo hari abacuruzi bagitsimbaraye ku muco wo kudaha abakiriya babo ikigaragaza ko baguze.
Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko gukangurira abaguzi kwaka fagitire bizatuma bene kutazitanga bikubita agashyi. Ni muri urwo rwego hateguwe tombola, aho buri Cyumweru RRA izajya itangaza za fagitire 25 zatsinze, abazihawe bagahembwa igihembo kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ndetse n’imodoka.
Uretse ibi bihembo byagenewe abatse za fagitire, RRA ivuga ko hateganyijwe ibihano “bihanitse ku bushake” ku mucuruzi wese ubarirwa mu bagomba kuyitanga, nyamara ntatunge akamashini kayitanga, akagakoresha nabi cyangwa ntatange fagitire ku bushake.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2013, Komiseri mukuru wa RRA, Ben Kagarama, yasobanuye ko hashyizweho ibihano biva kuri amande ya miliyoni eshanu kugera kuri 20, bitewe n’icyiciro umucuruzi abarirwamo.
Ni ibihano bigaragara nk’ibikanganye, ariko Kagarama avuga ko ari bwo buryo bwonyine bwo guca uyu muco yita mubi. Ati “Ibi bihano twabishyizeho tuzi neza ko bikomeye, ariko ni mu rwego rwo kugira ngo bareke umuco mubi wo kudatanga inyemezabwishyu.”
Kugeza ubu harakibazwa impamvu abacuruzi batayoboka umuco wo gutanga fagitire, mu gihe nyamara zibafasha kubika amakuru no gucunga neza ubucuruzi bwabo ndetse bigaha umutekano umukiriya ku gicuruzwa yaguze.
RRA isobanura ko igiciro cy’ibihumbi 420 akamashini kamwe kagura atari kinini ku buryo cyaba impamvu yo kutadukoresha, na cyane ko mu tumashini 800 yari yatanze ku buntu mw’igerageza natwo abaduhawe batadukoresha twose, bityo RRA ikabona ko ikibazo kiri mu myumvire.
Abacuruzi babarirwa hagati y’ibihumbi birindi n’10 barasabwa kuba bose bamaze kugura utumashini dutanga fagitire bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2014, bitabaye ibyo bagafatirwa ibihano biteganijwe.
Uretse n’ibihano kandi ngo umucuruzi utazitabira iyi gahunda azatakaza bimwe mu byo yajyaga yoroherezwamo na Leta harimo no kwamburwa uburenganzira bwo gupiganirwa amasoko ya Leta.


















TANGA IGITEKEREZO