00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikawa y’u Rwanda igiye kugurishwa ku giciro gihanitse

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 7 July 2024 saa 07:40
Yasuwe :

Tariki ya 12 Nzeri 2024, ikawa itunganywa na zimwe mu nganda zo mu Rwanda izatangira kugurishirizwa ku giciro kidasanzwe mu cyamunara izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rwamenyekanye cyane mu gucuruza ikawa rwo muri Amerika, M-Cultivo.

Ibi bije nyuma y’uko hari amarushanwa yateguwe bikagaragara ko hari ikawa yo mu Rwanda ifite ubuziranenge ntagereranywa. Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi [NAEB], n’abafatanyabikorwa, agamije kugaragaza ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda.

Aya marushanwa kandi yateguwe mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga, ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa y’umwimerere ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06 Nyakanga 2024, ubwo hatangwaga ibihembo nyamukuru, hahembwe sitasiyo esheshatu zahize izindi zose ku rwego rw’igihugu n’izindi eshanu zatsinze ku rwego mpuzamahanga, zose zikazagurishiriza ikawa yazo muri ya cyamunara, amafaranga azavamo akazifashishwa n’abahinzi bakorana n’izi sitasiyo mu kongera umusaruro.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Olivier Kamana, yavuze ko kuba hari ikawa iva mu Rwanda igiye kwitabira iyi cyamunara mpuzamahanga, bisobanuye byinshi ku gihugu.

Ati “Izahangana n’izo mu bindi bihugu dusanzwe tumenyereye, ariko dukurikije amanota dufite turiyizeye kuko zayahawe hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga. Turizeye ko izagera ku rwego rukomeje n’amadovise yacu akiyongera.”

Izi sitasiyo zabaye iza mbere ku rwego mpuzamahanga, zahawe amanota n’abagize akanama nkemurampaka baturutse mu bihugu bya Amerika, u Buyapani, Korea, u Rwanda ndetse n’u Bushinwa.

Sitasiyo ya Nova Coffee, Juru Coffee, Rwamatamu Coffee, RTC Nyungwe hogh Coffee, ndetse na Tropical Coffee Abizihiwe Group, zose zagize amanota ari hejuru ya 90%.

Umuyobozi Ushinzwe ikawa n’icyayi muri NAEB, Nkurunziza Alex, yavuze ko intego y’iri rushanwa kwari ukugaragaza ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda hifashishijwe abahanga b’imbere mu gihugu mu byo gusogongera no hanze yacyo.

Ati “Iriya kawa izagurwa kandi ku giciro cyo hejuru cyane gitandukanye n’icyo twari dusanzwe tumenyereye.”

Ikawa zitabiriye aya marushanwa ni ikawa yogeje neza [fully washed], ikawa yanitswe itatonowe [Naturel & Anaerobic], hakaba n’itonorwa igahita yanikwa [Honey].

Ikawa zitabiriye aya marushanwa, zatanzwe n’abahinzi binyuze mu makoperative, inganda ndetse n’abohereza ikawa mu mahanga.

Muri rusange mu mwaka wa 2022/2023 ikawa yoherejwe mu mahanga yari toni 20.064,9 zinjije miliyoni 115,9$ ni ukuvuga arenga miliyari 149,5 Frw, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2021/2022 hari hoherejwe hanze ibilo 15,184,566 byinjiza miliyoni 75,5$ ni ukuvuga arenga miliyari 97,5 Frw.

Muri icyo gihe iyi kawa yagurishijwe ku Mugabane w’u Burayi, Amerika, Aziya, ndetse na Afurika.

Muri uyu mwaka wa 2024 ikawa y’u Rwanda yabonye irindi soko rizoherezwaho toni 76.8 za kawa itonoye [green coffee] izinjiza ibihumbi 384$, ni ukuvuga hafi miliyoni 500 frw.

Ibihugu bya mbere u Rwanda rusanzwe rwoherezamo ikawa birimo u Busuwisi, u Bwongereza, Finland, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi, u Budage, u Buyapani, u Bufaransa, ndetse na Sudani y’Epfo.

Aya marushanwa yitabiriwe n'abarimo abahinga kawa, inganda ziyitunganya ndetse n'abayohereza hanze
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yashimiye umuhate w’abahinzi utuma haboneka umusaruro mwiza wa kawa
Abari bagize akanama nkemuramaka muri aya marushanwa nabo bashimiwe
Raphael Karasi yahawe igihembo nk’umuhinzi wa kawa w’umwaka
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagaragaje ko u Rwanda rugira ikawa y'umwimerere, ashima ababigiramo uruhare bose
Umuyobozi ushinzwe ikawa n’icyayi muri NAEB, Nkurunziza Alex, yavuze ko intego y’iri rushanwa kwari ukugaragaza ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Olivier Kamana, yavuze ko kawa yahawe agaciro mu Rwanda
Hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages