Ikawa y’u Rwanda itunganywa na koperative Coko yo mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda niyo yegukanye umwanya wo kuba ikawa y’umwaka wa 2014 muri Norvège.
Uwo mwanya yawugenewe na sosiyete mpuzamahanga yo muri Norvège yitwa Solberg & Hansen itunganya ikanacuruza ikawa ziturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi yose.
Ikawa n’icyayi by’u Rwanda bikaba bimaze kubaka izina rikomeye mu bakunzi babyo muri muri aka gace k’u Burayi bita Scandinavie.
Ku rubuga vagabond.no rw’ikinyamakuru cyandika ku bukerarugendo muri Norvège kibaba gishyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bizasurwa cyane muri 2014.
Coko ni koperative yigenga yatangijwe muri 2011 iherereye mu karere ka Gakenke mu murenge wa Coko ari nawo ikomoraho izina.
Iyi koperative ifite uruganda ruto itunganyirizamo ikawa hamwe n’abanyamuryango 12 bayitangije mu mu rwego rwo kurwanya ubukene mu karere baherereyemo.
Mu 2011 Coko yagemuye ibiro 32,000 by’ikawa yitwa "parchemin" iyigemura ku kigo cy’igihugu cyohereza ikawa mu mahanga cya Rwanda Trading Company.
Iyi kawa ya Coko ihingwa ku butumburuke bwa metero 2100 mu misozi miremire, aho ihingwa hakoreshejwe uburyo bugezweho budasaba amazi menshi mu kuyitunganya bityo bigatuma igira uburyohe iri mu itasi.


















TANGA IGITEKEREZO