00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikawa y’u Rwanda yageze ku isoko mpuzamahanga ifite ikirango cya Kirkland

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 26 February 2014 saa 09:20
Yasuwe :

Ikigo cy’ubucuruzi mpuzamahanga “Costco” gikora ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyagejeje ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, iriho ikirango cya “Kirkland”. Guhera mu mwaka w’2000 ikawa y’u Rwanda igaragara hirya no hino ku isoko mpuzamahanga, kubera ubwiza n’uburyohe bwayo. Ibi ni bimwe mu byatumye ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi cyari gisanzwe kivanga ikawa y’u Rwanda mu yo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kiyicuruza yonyine.
Tariki ya 26 Gashyantare 2014 (…)

Ikigo cy’ubucuruzi mpuzamahanga “Costco” gikora ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyagejeje ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, iriho ikirango cya “Kirkland”.

Kirkland, ikirango gishya kizafasha ikawa y'u rwanda kwamamara cyane ku isoko mpuzamahanga

Guhera mu mwaka w’2000 ikawa y’u Rwanda igaragara hirya no hino ku isoko mpuzamahanga, kubera ubwiza n’uburyohe bwayo. Ibi ni bimwe mu byatumye ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi cyari gisanzwe kivanga ikawa y’u Rwanda mu yo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kiyicuruza yonyine.

Tariki ya 26 Gashyantare 2014 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali, Mario Serracin uhagarariye “Costco” yavuze ko uburyohe bw’ikawa yo mu Rwanda ari ntagereranwa.

Ati: “Ifite uburyohe bwihariye. Twajyaga tuyivanga n’andi makawa yo mu bindi bihugu, ariko twahisemo kujya tuyicuruza yonyine kandi twizeye ko bizatanga umusaruro kuri twe no ku Rwanda.

Yakomeje avuga ko ikawa y’u Rwanda bayiguraga bagira ngo bayivange n’iy’ahandi, iyigire nziza, ariko ko ubu iri ku isoko mpuzamahanga itavangiye. N’ubwo itaraba nyishi ku isoko mpuzamahanga, ariko ifite uburyohe bw’umwimerere.”

Ndambe Nzaramba, umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cyohereza mu Mahanga ibikomoka ku buhinzi, yavuze ko ikawa yo mu Rwanda, ifite uburyohe bw’umwimerere.

Ati: “Kuba ikawa y’u Rwanda iri ku isoko mpuzamahanga, ifite ikirango cya Kirkland, ntibizabangamira na gato ikawa isanzwe ku isoko ifite ikirango cy’u Rwanda gusa, ahubwo bizatuma irushaho kumenyekana.”

Yakomeje avuga ko kuba ikawa ikunzwe ku isoko mpuzamahanga bituma bashishikariza abahinzi kurushaho kuyitaho.

Ati: “Bituma dusubira inyuma gushishikariza abahinzi uburyo ikunzwe ku isoko, kandi tukabigisha kubungabunga ubwo bwiza kandi bakongera umusaruro, kuko umukiriya ntaba ashaka kunywa ikawa nziza uyu munsi ngo ejo ayibure.”

Nzaramba yanavuze ko n’ibindi bigo by’ubucuruzi mpuzamahanga bicuruza ikawa, bishobora gusaba gucuruza ikawa y’u Rwanda.

Dr Ndambe Nzaramba, umuyobozi wa NAEB

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages