Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda yatangaje ko uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga bwatangiye gukoresha mu kwishyura amazi butazongera gutuma hari mafaranga aburirwa irengero.
Ku wa mbere tariki ya 2 Gashyantare 2015, ku bufatanye bw’ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura “WASAC Ltd”, GT Bank na MTN, hatangijwe uburyo bwo kwishyura amazi, hifashishijwe telefoni na banki.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni yatangaje ko ubu buryo bwatangijwe bugiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo bugere kuri benshi kandi butume WASAC itongera guhomba amafaranga nkuko byigeze kugaragara.
Musoni ati “ Hari ikibazo cyari kimaze iminsi; abantu bagomba kwishyura amazi babanje gutora umurongo bakishyura , bajya kuri banki bakavayo bakajya ku biro by’ikigo gishinzwe amazi ku buryo ibyo byangombwa bishobora kubura cyangwa bigatinda.”
Yongeyeho ati” Hari n’ ikibazo cy’abafatabugizi baburaga uko bishyuran kuko hari aho byavuzwe. uburyo bugiyeho bw’ikoranabuhanga ushobora gukoresha kuri telefoni cyangwa ku ri banki ukoresheje internet ni uburyo bworoshye ushobora gukora mu minota mikeya ugasubira mu kazi kawe.”
Amafaranga yaburaga ngo agiye gutangatangwa
Musoni yavuze ko aya mafaranga atazongera kubura. “Ikigo cyaburaga amafaranga yishyuwe , buri umwe wese abifitemo inyungu. Miliyari 12 zabonekaga kandi harimo ibyo bibazo , kandi muziko raporo y’umuyobozi mukuru w’imari ya leta yagaragazaga ko 41% by’amafaranga yabaga agomba kwakirwa atakiriwe, ubu buryo bushoboye kuyazana yose akinjiramo , bizongera n’amafaranga yinjiraga muri iki kigo noneho naya mishinga igamije guha amazi meza abaturage benshi ikarushaho kwihuta.”
Umuyobozi mukuru wa GTBank Rwanda Bayo Veracruz, yavuze ko aribo batangije bwa mbere ubu buryo bwo kwishyura amazi hakoreshejwe telefoni n’uburyo bwa interineti , kandi ko bazakomeza gushakisha n’ubundi bworoshye kurushaho mu rwego rwo kwita ku bakiliya babo.
Ubu buryo butangiranye na GT Bank ku ruhande rwa banki, iyi banki yavuze ko buzagera ku baturage benshio biciye ku mashami 18 iyi banki ifite mu Rwanda.
Kadigiri Ginette ushinzwe ubucuruzi bw’iyakure(e-business) muri GT Bank yavuze ko kwishyura muri banki bidasaba gufunguzamo konti kandi ko inagufasha kubona umwenda ufitiye WASAC nuko wawishyura mu gihe ushobora gufunguza konti ukajya wishyura ukoresheje telefoni biciye mu ruhererekane wakanze kuri *600#.
Kwishyura bwo ukoresheje telefoni ni mu nzira zisanzwe za MTN Mobile Money *182#.
James Sano, umuyobozi mukuru wa Wasac, na Ebenezer Asante umuyobozi mukuru wa MTN bemeje ko iki gikorwa kizafasha kunoza serivisi no korohereza abakiliya b’impande zombie.


















TANGA IGITEKEREZO