00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imboga n’imbuto igisubizo ku gaciro k’ibyoherezwa mu mahanga

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 5 March 2015 saa 09:47
Yasuwe :

Ugukenerwa kw’imboga zituruka mu Rwanda ku rwego rwo hejuru ku isoko mpuzamahanga kurahwitura abazihinga kongera umusaruro ndetse bakabigira umwuga, basagurira n’amasoko aho guhinga izabo birira gusa.

Kuva mu 2011, imboga zazamuye agaciro k’ibyoherezwa hanze bigera kuri miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika ku kigero cya 7% buri mwaka. Mu 2011, u Rwanda rwinjije miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika, mu 2012 byageze ku gaciro ka miliyoni 5, umwaka ukurikiyeho wa 2013 bigera kuri miliyoni 6, mu 2014 byaragabanutse bisubira kuri miliyoni 5 bitewe n’igabanuka ry’ibiciro.

Emmanuel Hategeka, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangarije KTPress ko hakenewe ubwiyongere bw’imboga, imbuto n’indabo ku isoko mpuzamahanga kubera ubuziranenge biba bifite.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushakisha abashoramari mu rwego rwo kongera agaciro n’umusauro w’imboga n’imbuto.

Biivugwa ko bashoramari baturuka muri Kenya na n’Ibirwa bya Mauricius bazatangira uyu mwaka ibikorwa byo kongera umusaruro n’agaciro kur’ibyo bihingwa.

Zimwe mu mboga ziri ku isonga muzikenewe ku isoko mpuzamahanga zituruka mu Rwanda harimo ibitunguru, amashu, inyanya, amashaza mabisi, avoka, karoti, ibigori, inanasi n’amatunda.

Inyinshi zikaba zijyanwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya congo, ariko hari n’andi masoko manini nk’u Bwongereza , u Bubiligi,u Buhorande n’u Bufaransa. Andi masoko n’u Burundi ndetse na Uganda.

Mu gihe igurishwa ry’imboga n’imbuto hanze ryafataga intera yo hejuru mu 2013, Hategeka yavuzeko u Rwanda rwageragezaga kureba uko amasoko atandukanye yo mu karere ndetse no hanze yako yifashe .

Hakenewe ubwikorezi bwizewe mu rwego rwo gushora hanze ibihingwa byizewe bizahangana ku isoko , ni muri urwo rwego imboga n’imbuto bikenera gutwarwa ahantu hakonje kugirango zigeraneyo umwimerere wazo.

Musafiri Dieudonne, uhagarariye Akagera Business Group yavuze ko n’ubwo ubu buryo bwo gutwara imbuto n’imboga mu bintu bikonje butuma zigerayo zigifite umwimerere wazo buhenze cyane ni ngombwa kugirango hirindwe ibihombo byagiye bigaragara mu myaka yashize bitewe no kuzitwara uko biboneye.

Ikindi aba bashoramari bagaragaza nk’imbogamizi n’ibiciro biri hejuru cyane bituma ibi bihingwa bigira igiciro kiri hejuru ku isoko mpuzamahanga.

Urugero rwatanzwe n’aho ikilo kimwe cy’imboga gitwara ku madolari 2.5 y’Amerika.Minisiteri y’ubwikorezi ikaba yasezeranyije aba bashoramari kuborohereza ibiciro bikaba idolari rimwe ry’Amerika byibuze ku kilo kimwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages