00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu isoko rusange rya Afurika rikigenda biguru ntege

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 1 January 2022 saa 02:47
Yasuwe :

Ku itariki ya Mbere Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka ibiri ashyizweho umukono n’ibihugu 54 muri 55 bigize Afurika.

Ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ryitezweho kozongera ubuhahirane mu bihugu bya Afurika rirasa nk’irigenda biguru ntege kuko nyuma y’umwaka ritangiye, nta mpinduka igaragara irabaho.

Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) igaragaza ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 17%, mu gihe ubwo bigirana n’ibihugu byo muri Aziya buri kuri 59% ndetse na 68% bigirana n’ibihugu by’u Burayi.

Mu ntego za mbere za AfCFTA, ni ukongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu ndetse hakabaganywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko impamvu ya mbere ituma AfCFTA itaragaragaza impinduka, ari icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa ariko kandi hari izindi mpamvu zirimo imiyoborere y’uyu mugabane, ubunini bwawo ndetse n’ibikorwaremezo bikiri hasi.

Inzobere mu bukungu Gabriel Mwang’omda ukomoka muri Tanzania, yabwiye DW ko n’ubundi byari byitezwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ridashobora kugaragaza impinduka mu mwaka umwe ahubwo ko bizagenda buhoro buhoro.

Yakomeje ati “Ikindi kandi ubushake bwa politiki ntabwo ari 100%. Ntabwo buri gihugu cya Afurika cyemeje aya masezerano gishishikajwe nyabyo no kuyashyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko hakenewe no kubaka ibikorwaremezo byoroshya ubuhahirane kugira ngo ibyo AfCFTA yiyemeje bizagerwaho vuba, birimo imihanda, amateme, inzira za gari ya moshi n’ibindi.

Ati “Biracyahenze cyane gukora urugendo rw’indege uva muri Tanzania ujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuruta uko wava muri Tanzania ujya mu Bushinwa, mu Buhinde cyangwa Dubai.”

“Umucuruzi w’umunya-Kenya ahitamo kujya kurangura isukari muri Brésil kuruta uko yayirangura muri Uganda baturanye. Ibi bikwereka ko ibikorwaremezo ari indi mbogamizi izitira ishyirwa mu bikorwa ry’iri soko rusange rya Afurika.”

Ruswa, amakuru make ku bukungu-izindi mbogamizi kuri AfCFTA

Mu bindi Gabriel Mwang’omda agaragaza harimo igihe kinini ibicuruzwa bimara ku mipaka, ruswa ndetse n’amategeko akakaye ya za guverinoma.

Alastair Tempest, Umuyobozi w’ihuriro ry’ubukungu mu by’inganda muri Afurika, yavuze ko kuri uyu mugabane hari indi nzitizi ikomeye y’amakuru make ku bijyanye n’ubucuruzi.

Tempest avuga kandi ko iri soko rishobora kuzabangamirwa n’imiryango y’ubukungu muri Afurika irimo Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, COMESA, Umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO, Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, ECCAS, n’iyindi.

Yagize ati “Ikigagaraga ni uko imwe mu miryango y’ubukungu izita ku guteza imbere ubucuruzi mu Karere ikoreramo, bikabangamira inyungu rusange ry’iri soko.”

Nubwo hari imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa rya AfCFTA, ibihugu bya Afurika byihaye icyerekezo cya 2064 cy’uko Afurika izaba ifite isoko rihuriweho rizongera ishoramari, imirimo mishya muri Afurika ndetse rikongera iterambere ry’ubukungu ku mugabane.

AFCTA yitezweho koroshya ubuhahirane hagati y'abanyafurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages