00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 20 si iyo gutangira ubucuruzi- Impuguke mu bucuruzi Nteziryayo Davis

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 9 June 2025 saa 10:24
Yasuwe :

Umuhanga mu bucuruzi, Nteziryayo Davis, yavuze ko umuntu ushaka gutangira ubucuruzi afite imyaka 20 akwiriye kubigendamo gake kuko haba hari ibyago byinshi byo guhomba nta ntambwe igaragara ibikorwa bye biteye.

Nteziryayo ni Umuyobozi Mukuru w’ikigo gikora ikoranabuhanga rifasha ibigo gucunga abakozi rya Huza, ndetse amaze imyaka irenga 10 mu bucuruzi.

Mu kiganiro The Long Form yagiranye na Sanny Ntayombya, yasobanuye ko abona urubyiruko rukirangiza kaminuza rukihutira mu bucuruzi nyamara nta bumenyi buhagije kuri uyu mwuga ushoborwa na bake.

Yagize ati “ Icya mbere abantu bagomba kumva ko ubucuruzi atari ubwa buri wese, kuko mu bantu icumi batangiye ubucuruzi, icyenda muri bo barahomba. Ushobora kubona kanaka na kanaka barabukoze bikabahira ariko ntibivuze ko ari yo nzira yawe, kandi ushobora gukorera abandi ugatera imbere.”

Yavuze ko kugira ngo ubucuruzi bwawe butere imbere bitwara igihe, imbaraga no kwihangana kuko uhura n’ibibazo ndetse ushobora no guhomba.

Yagize ati “Ku myaka 20 yawe shaka akazi n’abantu wumva ufatiraho urugero, ushake ukuntu ubakorera cyangwa ukorana na bo. Mu myaka 30 tangira wa mushinga wawe, mu myaka 40 niba wa mushinga wawe wari mwiza nk’uko wabitekerezaga, uzaba warateye imbere.”

Akomeza ati “Ugomba kumva ko bizagutwara igihe kugira ngo ubucuruzi bwawe bugire aho bugera ariko ntibivuze ko muri icyo gihe udashobora gukorera amafaranga. Kugira ngo ubone ibisubizo by’ibyo washakaga bizatwara igihe kinini, nk’imyaka itanu cyangwa 10, uzasubira inyuma wongera ugaruke mu murongo.”

Nteziryayo avuga ko ikibazo gikomeye abantu birengangiza ari gushaka amafaranga y’ibanze uzakoresha mu bucuruzi, aho kwiringira amafaranga azava mu marushanwa y’imishinga myiza.

Yagize ati “Mbere y’uko utangira ubucuruzi banza wige ku buryo uzabonamo amafaranga ya mbere uzakoresha, mbere y’uko ushaka umuterankunga uzaguha amafaranga yo kuzamura ubucuruzi bwawe, kuko uzabereka ngo ibi ni byo mfite nshaka ko mumfasha kugera aha.”

Nteziryayo yavuze ko aho isi igeze iri kwiruka mu ikoranabuhanga, ari yo mpamvu umuntu ufite umushinga w’ubucuruzi akwiye no kongeramo iryo koranabuhanga.

Agira inama abatangiye imishinga yabo kumva ko nta kure umushinga w’ubucuruzi wagera ku buryo utasubira inyuma, ndetse no gutekereza ku cyo bakora bigenze gutyo.

Yagize ati “Ugomba kumenya ko kure wagera hose ushobora gusubira inyuma, rero ugomba guhora witeguye ko nibigenda gutyo abashoramari baba bashaka kunguka kandi bashaka inyungu iri hejuru, nawe ugomba gukuramo iyawe kuko umushinga aba ari uwawe.”

Impuguke mu bukungu zisaba urubyiruko kubanza gushaka igishoro mbere yo gushaka abaterankunga (Ifoto: AI)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages