Mu mwaka ushize RDB yagaragaje ko mu mwaka wa 2013 u Rwanda rwinjije miliyoni 49 z’amadolari ya Amerika yavuye mu nama mpuzamahanga igihugu cyakiriye muri uyu mwaka.
Ni muri urwo rwego, u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja cyihaye gahunda yo kwinjiza amadolari asaga miliyoni 150 buri mwaka aturutse kuri ubu buryo bwa MICE.
Kugira ngo bizagerweho, bivugwa ko igihugu gikomeje gushora imari ifatika mu bikorwa remezo ndetse no muri politiki yo gufasha uyu mushinga wagaragaje ko wabyarira u Rwanda inyungu ifatika.
RDB yamaze kwizera uyu mushinga, ishimgangira ko hari bimwe mu byangombwa bizatuma ujya mu buyo byamaze kuboneka. Bivugwa ko hari ibyumba bya hoteli bigera ku 8000, byitezwe ko bizongerwa ku kigero cya 20% hagendewe ku mishinga y’ubwubatsi igeze kure ahantu hatandukanye.
Nubwo hagikenewe ibyumba byinshi, bivugwa kandi ko gahunda ihari ari iyo kuzaba hari ibyumba 13,800 bya hoteli bitarenze mu mwaka wa 2017.
Ibindi mu bizoroshya ubu buryo bwa MICE ni ‘Kigali Convention Center’ igizwe n’icyumba cy’inama gifite ibyicaro 2500 ndetse n’iby’ubucuruzi bikigaragiye, ikaba izanakoreramo “Hotel Radisson” y’inyenyeri eshanu.
Marriott Hotel na yo ni indi hoteli mpuzamahanga igiye kuzura mu Mujyi wa Kigali aho byitezwe ko izatahwa bwa mbere bitarenze uyu mwaka wa 2015.
Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bwa RDB, ikigereranyo cy’imari itangwa ku icumbi ry’umukerarugendo, ibyo kurya, n’ingendo bye bibarirwa ku madolari ya amerika 300.
Mu isesegura ryakozwe na KT Press, bivuze ko mu mwaka wa 2017 u Rwanda rushobora kwinjiza miliyoni enye ku byumba by’amahoteli 13, 800 biramutse bibonye ababyishyura buri munsi.
Nk’uko byagaragajwe n’icyizere cyaturutse ku musaruro uburyo bwa MICE bwatanze, iyi ntego ishobora kuzagerwaho mu buryo bwihuse.
Zimwe mu ngero zatanzwe ni amahirwe u Rwanda rwabonye mu kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku bya Peteroli tariki ya 5 n’iya 6 i Kigali kandi ntayo rutunze, n’ubwo hagikorwa ubushakashatsi ku hantu bikekwa ko yaba iri, cyane ko ubusanzwe iyi nama yaberaga muri Uganda, Kenya na Tanzania kuko ari byo byagaragayemo ubukungu bwa peteroli.
Bivugwa ko iyi nama n’imurikabikorwa ryahuje abasaga 700 mu gihe cyayo, byinjije miliyoni 1.5 y’amadolari ya Amerika . iyi mari irabarirwamo n’ibihumbi 250 by’amadolari byatanzwe n’abaturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ayatangwaga mu kwiyandikisha no mu imurikagurisha, hatabariwemo ayo batanze muri hoteli barayemo.
Ibi ni byo bitanga icyizere gihamye ko u Rwanda ruramutse rwakiriye inama 20 buri mwaka, buri imwe imara iminsi ibiri, u Rwanda rwaba rubasha kwinjiza amadolari ashyika miliyoni 165 (amafaranga y’u Rwanda miliyari zisaga 115), aruta cyane intego u Rwanda rwihaye yo kwinjiza amadolari miliyoni 150.
Zimwe mu nama mpuzamahanga zatangiye kwitegurwa, nk’Inama Mpuzamahanga Yiga ku Bukungu bw’Isi (World Economic Forum) izaba muri Gicurasi, Iya Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (African Union’s Commission’s Summit), ndetse n’umuhango wo kwita Izina (ingagi) muri Kamena.
Ibindi bikorwa bikomeye bizakurura abanyamahanga ni imurikagurisha (EXPO) muri Nyakanga ndetse na Tour du Rwanda mu Gushyingo.
Pasiteri w’Umunyamerika Rick Warren mu Itorero Saddleback Church, na we yitezeho kuzahuriza abayobozi b’abadini mu Rwanda baturutse mu bihugu 54, mu nama yiswe “All Africa Purpose Driven Church Congress” yitezwe mu mpera z’umwaka.



















TANGA IGITEKEREZO