00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda 5 zabonye icyemezo mpuzamahanga cy’imikorere myiza

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 29 November 2013 saa 01:20
Yasuwe :

Inganda eshanu zikora kandi zigatunganya ibikomoka ku bihingwa zo mu Rwanda, zimaze kubona icyemezo mpuzamahanga cy’imikorere myiza (ISO 22000: 2005). Ibicuruzwa by’izo nganda bikaba byemewe ku isoko mpuzamahanga ko byujuje ubuziranenge. Abacuruzi babihawe bizera ko bagiye kurushaho kugirirwa icyizere, kuganwa no kwagura isoko.
Ku bufatanye na UNIDO, UNDP n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge (RBS), mu cyumweru gishize muri uku kwezi k’Ugushyingo 2013, inganda enye zashyikirijwe icyemezo (…)

Inganda eshanu zikora kandi zigatunganya ibikomoka ku bihingwa zo mu Rwanda, zimaze kubona icyemezo mpuzamahanga cy’imikorere myiza (ISO 22000: 2005). Ibicuruzwa by’izo nganda bikaba byemewe ku isoko mpuzamahanga ko byujuje ubuziranenge. Abacuruzi babihawe bizera ko bagiye kurushaho kugirirwa icyizere, kuganwa no kwagura isoko.

Ku bufatanye na UNIDO, UNDP n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge (RBS), mu cyumweru gishize muri uku kwezi k’Ugushyingo 2013, inganda enye zashyikirijwe icyemezo mpuzamahanga cy’imikorere myiza, ibicuruzwa byazo bikaba byemewe ku isoko mpuzamahanga. Izo nganda ni Kitabi Tea Company, Nyabihu Tea Company, Rubaya Tea Company na Sina Gerard Urwibutso Enterprises wahawe ibyemezo bibiri. Izo nganda zibonye ibyemezo zikurikira Inyange Industries yagihawe muri Kamena 2012.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ushinzwe inganda nto n’iziciriritse, Ruzibukira Alexis, atangaza ko iyo usuzuma ubwiza ubihera ku buziranenge. Agira ati “Ibyo bituma ibicuruzwa bifite ubuziranenge byongera agaciro ku isoko mpuzamahanga.”

Akomeza atangaza ko gufasha abashoramari ndetse no korohereza abashaka gushora imari mu Rwanda byatumye u Rwanda ruva ku mwanya wa 58 rugera ku wa 32 ku rwego rw’Isi, rukaza ku mwanya wa 2 mu bihugu bya afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, na ho muri Afurika y’Iburasirazuba rukaza ku mwanya wa mbere. Agira ati “Mu Rwanda hari inganda nto zikora ibintu byinshi bikomoka ku buhinzi twifuza ko zose zagera ku rwego rushimishije rw’ubuziranenge.”

Atangaza ko imikorere myiza yatumye ibyo izo nganda zahawe ibyemezo zikora bishobora kujya ku masoko mpuzamahanga, abasaba kudasubira inyuma kandi bagakomeza guhugura abakozi babo bagakora ibinoze kurushaho.

Ikirango cya ISO 22000:2005 ni nk’urwandiko rw’inzira

Dr Mark Cyubahiro Bagabe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RBS), mu kiganiro na IGIHE, atangaza ko kubona ikirango cy’ubuziranenge cyo ku rwego mpuzamahanga hari ikindi byongera ku ruganda. Agira ati “Iki ni ikirango cy’imikorere myiza. Gitangwa nyuma yo gusuzuma imikorere y’uruganda. Iki cyemezo ntigihabwa igicuruzwa, ahubwo gihabwa uburyo bw’ imikorere y’uruganda.”

Akomeza agira ati “Iki kirango gisa n’urwandiko rw’inzira ku bicuruzwa. Gitanga icyizere cy’imikorere myiza izira amakemwa. Bivuga ko igicuruzwa na cyo ubwacyo gikozwe neza, cyateguwe neza. Gitanga uburenganzira bwo gucuruza aho umuntu ashatse hose ntawe umukumira.”

Atangaza kandi ko ubu mu Rwanda hari inganda zisaga 120 zifite ikirango cy’ubuziranenge gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge (RBS). Izo nganda inyinshi zikaba zitunganya ibikomoka ku biribwa ariko hari n’izindi zifite ibicuruzwa binyuranye. Agira ati “Icyo kirango cy’ubuziranenge ntigihabwa uruganda ahubwo gihabwa igicuruzwa.”

Rutagengwa Charles ushinzwe serivisi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’inganda (UNIDO: United Nations Industrial Development Organization), atangaza ko iri shami ryafashije ibigo byahawe icyemezo cy’imikorere myiza byatumye bigira ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Agira ati “Kugira ngo ugere ku cyemezo mpuzamahanga cy’imikorere myiza, bisaba ko mbere na mbere uhindura imikorere, cyane cyane ugamije gushyiraho ubuziranenge. Bivuze ko imikorere mibi ukayisimbuza imyiza, kandi akaba ari gahunda yanditse, ukanabikora nk’uko byanditse.”

Icyo cyemezo kiragurwa, aba babihawe bakaba barishyuriwe na UNIDO ariko amafaranga yishyurwa akagendera ku mubare w’abakozi rufite, no ku byo rukora. ISO 22000:2005 ni icyemezo cy’imikorere myiza gihabwa inganda zitunganya ibikomoka ku biribwa. Gitanga uburenganzira bwo gupiganwa ku isoko mpuzamahanga.

Abahawe icyemezo cy’imikorere myiza bashima intambwe bagezeho

Sina Gerard, wahawe ibyemezo bibiri by’imikorere myiza mpuzamahanga atangaza ko icyemezo yahawe ari ikigaragaza ko ibyo akora bifite ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane Akabanga n’Agashya kandi abona icyerekezo Leta y’u Rwanda yihaye kigenda kigerwaho. Ati “Tubonye hari aho tumaze kugera twegereye ibigo bibishinzwe birimo RBS, MINICOM na RDB kugira ngo barebe uburyo badufasha turebe uko twajya mu rwego mpuzamahanga, utuye Isi wese yumve ko ibiturutse mu Rwanda bidashobora kumuhumanya. Ibyo ntarageraho sinjidikanya ko ntabyo byabibonera ibyangomba nyuma yo gukurikiza amabwiriza abigenga.”

Akomeza avuga ko icy’ingenzi ari ubwenge mu mutwe, ubikora akagira n’ubushake bwo kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose aganisha ku nzira nziza. Yizera ko n’ibyo badafite bazabigeraho nibafatanya, umwaka utaha azahabwa ibindi byemezo. Sina Gerard agemura ibicuruzwa bye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, muri Amerika no ku mugabane w’i Burayi.

Ndayishimiye Innocent, Umukozi muri Rwanda Mountain Tea, akaba ashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imashini zitunganya icyayi muri Rubaya Tea Factory, aganira na IGIHE yadutangarije ko kugira ngo bashobore kugera ku cyemezo mpuzamahanga cy’imikorere myiza ari uko bagize ubushake bwo kugira ngo buzuze ibisabwa byose bijyanye n’umutekano w’ibyo bakora.

Hakizayezu Marc ukora muri Kitabi Tea Factory ishunzwe imitunganyize y’icyayi kuva cyakiriwe kugeza habonetse ikijya ku isoko, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kugira ngo babone ikirango cy’imikorere myiza ku rwego mpuzamahanga, ari uko bubahirije amabwiriza yose asabwa. Agira ati “Uruganda rugomba kuba rufite ibikoresho byiza kandi bihora bikorerwa igenzura, isuku y’abakozi no mu ruganda, kuvuza abakozi kandi buri mezi atandatu bagakorerwa isuzumwa. Ikindi ni ugukurikiza no kubahiriza amabwiriza atangwa.”

Akomeza agira ati “Iki cyemezo duhawe kigiye gutuma abakiriya bacu barushaho kutugirira icyizere, kandi bazarushaho kutugana no kutwoherereza abandi benshi. Ni ishema ry’uruganda ndetse n’u Rwanda muri rusange.”

Ati “Iki cyemezo gituma abagura ibicuruzwa byacu baba bafite icyizere ko bifite ubuziranenge. Uko bakomeza kutugirira icyizere bituma turushaho kwagura isoko ku rwego mpuzamahanga. Ubu twinjiye mu ipiganwa ku isoko mpuzamahanga.”

Uwifuza ikirango cy’ubuziranenge agana Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS), akagirwa inama kandi hari n’impapuro aba agomba kuzuza. Iyo basanze akeneye ibintu byinshi icyo gihe ahabwa amahugurwa. Ikirango cy’ubuziranenge gikira igiciro bitewe n’igicuruzwa icyo ari cyo ndetse n’ubushobozi bw’uruganda.

Sina Gerard amaze guhabwa icyemezo mpuzamahanga cy'imikorere myiza
Icyemezo cya ISO 22000: 2005 gitanga uburenganzira bwo gupiganwa ku isoko mpuzamahanga
Inganda 5 zitunganya ibikomoka ku biribwa zimaze guhabwa icyemezo cya ISO 22000:2005
Bimwe mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byahawe ikirango cya ISO 22000: 2005
Dr Mark Cyubahiro Bagabe, Umuyobozi Mukuru wa RBS

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages